00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasaha macye impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuzubakira inkambi y’igihe gito ndetse no kuzibarura irarimbanyije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans kuko utu duce ari two tunyuramo amahindure iyo ikirunga kirutse, bityo abadutuyemo bakaba bagomba kwimurwa.

Yagize ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano ziri ku burinzi bw’iyi nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kuzibutsa kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati yabo.

Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n'impunzi
Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y'inkambi
Inzego z'umutekano ziri gukurikirana imibereho y'impunzi zinjiye mu Rwanda
Inzego z'ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19
Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe
Urubyiruko rw'abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo
Abapolisi b'u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi
Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa
Impunzi nyinshi ubwo zari zitegereje gupimwa icyorezo cya Covid-19
Impunzi zaturutse muri Congo zapimwe icyorezo cya Covid-19
Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu
Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe
Abakozi ba RBC bamaze kugera mu nkambi biteguye gupima izi mpunzi
Izi mpunzi zubakiwe amahema zizaturamo mu minsi iri imbere
Ihema rya mbere ryuzuye
Imodoka za Polisi zari zikirimo kuzana impunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi
Impunzi zikigera mu Rwanda zahawe ibyo kurya byoroheje
Ibikorwa byo kubarura impunzi zinjiye mu Rwanda byakozwe zikihagera
Abakorerabushake ba Croix-Rouge bari gufasha impunzi kubona iby'ibanze bakeneye bakigera mu nkambi
Impunzi zageze mu Rwanda zari nyinshi cyane
Inzego z'ubuzima zakiriye impunzi zinabaha udupfukamunwa
Inzego z'ubuzima ziri gupima impunzi zaturutse muri Congo
Kugera mu masaha y'umugoroba impunzi zari zikiri nyinshi
Imirongo y'impunzi zakiriwe mu Rwanda zitegereje kubarurwa
Ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyifashishijwe mu gutwara impunzi zizanwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .