00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka umwe usubitse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Ish Kevin w’imyaka 24 na Nziza Olga w’imyaka 21 y’amavuko bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

Ubwo hasomwaga umwanzuro ku rubanza rw’aba bombi ku wa Mbere, tariki 19 Nyakanga 2021, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, yavuze ko bahamwa n’icyaha kandi bakaba batsinzwe.

Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y’amagarama y’urubanza ajyanye n’imirimo yakozwe n’Urukiko.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

-  Uko batawe muri yombi n’imiterere y’urubanza…

Ish Kevin uri mu bagezweho mu njyana ya Drill na Trap mu Rwanda yafashwe ku wa 25 Kamena 2021, mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Munezero, Umurenge wa Gisozi ari kumwe na Mugisha Patrick, Byukusenge Brianne Esther, Munyanshoza Celine, Nziza Olga na Umulisa Benitha.

Aba bose inzego z’umutekano zabasanze mu nzu ihurirwamo n’abantu benshi banywa inzoga, banabyina mu gihe cy’amasaha y’ijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID -19, maze aho barimo kubyinira hafatirwa imbuto z’urumogi n’igice cy’urumogi banywaga. Icyo gihe batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Bamwe muri aba baje kurekurwa, ariko Ish Kevin na Nziza Olga bakomeza gufungwa ndetse baza gukorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo bubarega icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki cyaha bagikoze umunsi bafatiweho kuko icyo gihe bajyanywe gufatwa ibizamini ndetse raporo ya muganga iza kugaragaza ko basanzwemo igipimo kiri hejuru cy’urumogi.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu gihe baramuka bahamwe n’icyo cyaha bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Mu kwiregura, Ish Kevin yagiye ahakana icyaha cyo kunywa urumogi aregwa, akavuga ko imbuto eshatu z’urumogi Ubushinjacyaha bwashingiragaho atari ize kuko zafatiwe mu nzu aho yari yaraye kandi itari iye.

Uyu musore yavugaga ko atanemera ibisubizo by’ibizamini by’inkari byatanzwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), bitewe n’uko umugenzacyaha wabafashe ari na we wabafashe inkari, bigatuma atizera ko ibisubizo byatanzwe ari iby’inkari ze.

Ish Kevin yabwiye Urukiko ko mu mwaka wa 2020, aribwo yigeze kunywa urumogi, ariko akarureka kuko ubu hashize amezi agera kuri atandatu yararuretse, ngo bikaba byagaragazwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri yigaho.

Mu busesenguzi bw’Urukiko rwasanze icyaha cyakozwe ndetse rureba n’ingaruka cyateye rusanga rugomba guhanisha Ish Kevin na Nziza Olga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, kuri buri wese.

Ku rundi ruhande ariko, Ish Kevin yari yagaragarije urukiko ko ari umunyeshuri ndetse na Nziza Olga akagaragaza ko ari impunzi y’Umurundi iba mu Rwanda kandi ari ubwa mbere bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Urukiko rumaze gusesengura impande zombi, rwasanze hari impamvu zituma bagomba gusubikirwa ibihano bari bagenewe n’urukiko. Ikindi ngo Urukiko rubona ari urubyiruko rushobora kwisubiraho no kugororoka bakagira imyitwarire myiza mu muryango Nyarwanda.

Urukiko rwahise rutegeka ko nyuma yo gusoma umwanzuro kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, aba bombi bahita barekurwa.

Ish Kevin yahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, akatirwa umwaka umwe usubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .