00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iruka rya Nyiragongo muri nyirabayazana y’ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Kamena 2021 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko urujya n’uruza rw’abantu rwatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ruri mu byatumye ubwandu bwa COVID-19 burushaho kwiyongera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi abiri umubare w’abandura COVID-19 wagiye urushaho kwiyongera ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi make yari yabanje. Iyi mibare igaragaza ko muri Gicurasi na Kamena imibare y’abandura COVID-19 yagiye yiyongera ugereranyije n’uko byari bimeze muri Werurwe na Mata 2021.

Ubu bwandu bwarushijeho gufata intera mu minsi mike ishize nk’aho ku wa 12 Kamena 2021 abanduye bari 284, aba baje biyongera ku bandi 202 bari banduye ku wa 11 Kamena 2021, mu gihe ukwezi kwa Gicurasi kwarangiye nta munsi n’umwe hagaragaye abanduye basaga 100.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima yagiranye na RBA cyagarutse ku ishusho ya COVID-19 mu gihugu, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze ubu bwandu bwiganje mu Mujyi wa Kigali, Rubavu na Musanze.

Yagize ati "Mu cyumweru gishize hagati twakurikiranye uko iki cyorezo gihagaze mu baturage muri rusange dusuzuma ku mihanda mu masoko n’ahandi. Twongereye ugusuzuma cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, muri Musanze no muri Rubavu n’ahandi hantu dukeka ko hashobora kuba hari ubwandu bwinshi."

"Imibare yatweretse rero ko aribyo, abantu benshi bagaragayeho ubwandu, nko muri ruriya ruganda rwa Sulfo abantu basaga 500 twasuzumye twahabonye 60 banduye, ririya soko rya Nyarugenge naho abarenze 10% mu bo twasuzumye twasanze baranduye COVID-19. Akagari ka Itetero gaherereye hafi y’ahaho ze Gereza ya 1930 naho twahabonye abantu barenga 10% bafite ubwandu bwa COVID-19, bigaragara ko kariya gace ko mu Mujyi gafite ubwiyongere bugaragara bw’icyorezo cya COVID-19."

Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko ubu bwiyongere bwa COVID-19 aribwo bwatumye ku wa 13 Kamena 2021 haterana Inama y’Abaminisitiri itunguranye.

Ati "Ikigaragara hari ubwiyongere ari nacyo gituma Guverinoma yafashe icyemezo cyo guterana kugira ngo hakazwe ingamba zo kugira ngo twirinde COVID-19."

Nyiragongo muri nyirabayazana

Muri iki kiganiro Minisitiri Ngamije yari yahuriyemo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igugu, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko intandaro y’ubu bwandu harimo urujya n’uruza rw’abantu rwatewe n’iruka rya Nyiragongo.

Ati "Intandaro ikomatanyirijemo impamvu nyinshi ariko hari uruhurirane rw’ibintu nka bitatu byagaragaye mu mpera za Gicurasi n’uku kwezi kwa Kamena. Hari kiriya kirunga cyo hakurya hariya cyarutse, habaye urujya n’uruza rw’abantu benshi, nubwo hari abo twasuzumye ariko ntabwo twasuzumye abantu bose bambutse, iyo urebye abantu benshi twasuzumye muri Gisenyi bafite ubwandu usanga bari muri iyo mirimo y’urujya n’uruza."

Uretse iyi mpamvu Ngamije yavuze ko n’abagenzi bava muri Uganda bari mu byatumye umubare w’abandura mu Rwanda ukomeza kwiyongera bitewe ahanini n’uko icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata indi ntera muri iki gihugu.

Ati "Icya kabiri hari ibiri kubera mu gihugu cy’abaturanyi mu majyaruguru, Uganda. Byaratangajwe ku mugaragaro ko hari ubwiyongere bukabije bwa kiriya cyorezo ku buryo bagiye no muri Guma mu rugo, hari Abanyarwanda bakoreragayo imirimo itandukanye bari gutaha, bamwe bagaca inzira zisanzwe cyangwa se izindi nzira zitemewe ariko iyo usuzumye muri Burera, Ugasuzuma Gicumbi, Kagituma ubonama abafite ubwandu."

"Abagenzi bataha mu ndege nabo urabibona. Indege yacu iva Uganda iza inaha twagiye tubona kenshi abantu babiri cyangwa batatu banduye ari nacyo cyatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ingendo RwandAir yajyagamo muri Uganda."

Dr Ngamije yavuze ko izindi mpamvu zatumye ubwandu bwiyongera harimo amashuri yagiye agaragaramo ubwandu, bigatuma abana bayigamo banduza n’abandi ndetse no kudohoka kw’Abanyarwanda mu bijyanye no kwirinda COVID-19.

Yavuze ko uku kudohoka kwagaragaye cyane ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, ahategerwa imodoka ndetse no mu ngo z’abantu aho bamwe bateguraga ibirori.

Si inkundura ya gatatu

Hashize iminsi ibihugu bimwe na bimwe byinjiye mu cyiswe inkundura ya gatatu ya COVID-19. Iyi nkundura ifatwa nk’igihe runaka aho umubare w’abandura COVID-19 n’abo ihitana mu gihugu runaka wiyongera bigatuma hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo na Guma mu rugo.

Abajijwe n’umunyamakuru niba u Rwanda narwo rwaba ruri kwinjira muri iyi nkundura ya gatatu ya COVID-19, Dr Ngamije yavuze ko iri guca amarenga ariko yemeza ko bigifite igaruriro.

Ati "Umuntu yavuga ko iri guca amarenga ariko turacyafite ubushobozi bwo kuyihagarika ntize kugeza ubu ariko biraterwa n’uko tuza kubyitwaramo ariko biraterwa n’uko tuza kubyitwaramo. Abantu bareke gucika intege ibintu biracyafite igaruriro, amabwiriza aroroshye kuyubahiriza."

Dr Ngamije yavuze ko ibi bizagerwaho mu gihe abantu baba bongeye gushyira imbaraga mu kwirinda COVID-19. Kugeza imibare yerekana ko mu bantu ibihumbi 100 abasaga 20 aribo baba banduye COVID-19.

Urujya n'uruza rwatewe n'iruka rya Nyiragongo ruri mu byatumye ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera muri Rubavu
Minisitiri Ngamije yavuze ko nubwo ubwandu bwa COVID-19 bugenda bwiyongera hakiri icyizere mu gihe Abanyarwanda bose bakongera gushyira imbaraga mu kwirinda iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .