Irindi shoramari ryo muri Qatar ryitezwe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abashoramari b’abanya- Qatar bagaragaje ko ruri mu bihugu bishimiye kuzakoreramo.

Igihugu cyakiriye aba bashoramari muri gahunda yo kugirana umubano no kureshya Abanya-Qatar kuza kuhashora imari.

Mu Rwanda hasanzwe ibikorwa by’ubucuruzi by’abanya-Qatar birimo ikompanyi y’indege ya Qatar Airways.

Itsinda ryakiriwe rikagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za leta, ryari riyobowe na Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani, umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari mu kigo ‘Qatar Investment Authority’.

Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani yari kumwe na Ali Abdulrahman Ali-Abdulla, Umuyobozi ushinzwe imishinga y’Ikigo cyitwa Nebras Power gikorwa mu by’ingufu; Hamad Abdulla Al-Mulla uyobora Katara Hospitality ikora mu byo kwakira abantu; Khalid Al-Obaidli uyobora Qatar Mining ikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro;

Harimo kandi Mohamed Badr Hashem Al-Sada uyobora Hassad Food yita ku by’ubuhinzi; na Sultan Ali Hamad Abdulla uyobora ikigo cy’ishoramari cya Qatar.

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko intego y’uru ruzinduko rw’abanya –Qatar mu Rwanda, ari ukureba amahirwe y’ishoramari ari mu nzego z’ibikorwaremezo, ingufu, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibiribwa.

Bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB); Minisiteri y’Ibikorwaremezo; iy’Ubuhinzi n’Ubworozi; iy’Uburezi; aba Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo; Ikigo cy Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) n’abo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Amaze kwakirwa n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani yavuze ko itsinda ayoboye ryishimiye gusura u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiza twifuza gushoramo imari.”

Qatar Investment Authority ni sosiyete ya leta ikaba ifatwa nk’ikigega cyagoboka igihugu mu bihe biri ngombwa. Gikora ishoramari imbere mu gihugu no mu mahanga. Iki kigo cyashinzwe mu 2005, kibarirwa umutungo wa miliyari 300 $.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwakiriza yombi no kureshya abashoramari, bikajyana n’amategeko afasha abahaje kuhakorera ubucuruzi.

Raporo nshya ya Banki y’Isi yatangajwe kuri uyu wa Gatatu yagaragaje ko u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 12 rugera ku wa 29 ku Isi mu koroshya ubucuruzi.

Abashoramari b'abanya -Qatar bakiriwe n'abayobozi batandukanye i Kigali biyemeza gushora imari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza