Iradukunda yari ari kumwe muri iri rushanwa na mugenzi we w’Umnyarwanda witwa Rukundo Dismas we utabashije gukomeza, aho bari bahanganye n’abandi bagenzi babo barimo abo muri Haiti, Pakistan, Macedonie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Australie, Nepal, El Salvador n’u Busuwisi.
Iradukunda yakomeje hamwe na Santosh Upadhyaya wo muri Nepal, Rodhero Dolsaint na Theodore Bien-Aime bo muri Haiti, Denis Aljush wo muri Macedonia y’Amajyaruguru na Jerome Broennimann wo mu Busuwisi.
Iradukunda yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yageze muri iki cyiciro ariko asaba abantu kumuba hafi kuko urugamba aho rugeze ariho hakomeye kurushaho.
Ati “Nashimishijwe no kuza muri batandatu babashije gukomeze muri iri rushanwa ariko icyo nasaba abanyarwanda ni ukumba hafi.”
Iri rushanwa arimo ryitwa Supra Star Search ritegurwa na Andre Sleigh, ryitabirwa n’ibihugu bisanzwe bitabamo irushanwa rya Miss cyangwa Mister Supranational.
Abahatanaga muri iri rushanwa batangiye ari 38 haza kuvanwamo 20, babiri baza kwivana mu irushanwa basigara ari 18, hasigara mo 12 bavanwemo batandatu, bazavamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma bakavanwamo babiri bazahagararira ibihugu byabo.
Abazatsinda bazishyurirwa ibintu byose bigendanye no kwitabira iri rushanwa rya Mister Supranational 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!