IPRC Ngoma yashyikirije uwarokotse Jenoside inzu yamwubakiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 08:49
Yasuwe :
1 0

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Ngoma ryibutse abanyeshuri n’abakozi baryo bigaga n’abakoraga mu yahoze ari ETO Kibungo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rinashyikiriza uwacitse ku icumu inzu yubakiwe.

Uyu muhango wabaye ku wa 18 Gicurasi 2018 wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri IPRC Ngoma rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo inzirakarengane ibihumbi 25.

Nzamugurisuka Xaverine, umukecuru wari uhangayikishijwe no kubona aho ahengeka umusaya yubakiwe inzu ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni icumi n’igice iri mu Mudugudu wa Musamvu, mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Iyi nzu ifatanye n’iyubatswe umwaka ushize mu buryo buzwi nka “Two in one” mu Cyongereza. Ubuyobozi bwa IPRC Ngoma buvuga ko intego ari ukubakiraho izindi nzu ebyiri zikaba enye zibumbiye hamwe ( four in one ).

Iyo nzu yatanzwe irimo ibyangombwa by’ibanze nk’ibikoresho by’icyumba cy’uruganiriro, ibitanda, ibyo kwiyorosa, amashanyarazi n’ibindi. Uyu mukecuru yanahawe ibiribwa n’amavuta yo guteka n’ibindi byo kumufasha gutangira ubuzima mu nzu nshya.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugaragaza uruhare mu mibereho myiza y’abaturage baturiye ikigo kugira ngo amasomo ahatangirwa n’ibikorwa byacyo bigirire akamaro aho gikorera.

Yagize ati “Ni inshingano yacu nka IPRC Ngoma kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage kandi ndizera ko ibi bikorwa tuzakomeza kubikora no kubishyiramo imbaraga kuko bihindura imibereho y’abatuzwa muri ziriya nzu mu buryo bufatika.”

Nzamugurisuka wahawe inzu yavuze ko yahoraga ahangayitse yifuza aho kuba haboneye.

Uyu mukecuru yavuze ko yasubijwe ubu agiye gutekereza uburyo bwo kwiteza imbere cyane binyuze mu gukora imitako y’imigongo kugira ngo izamwinjirize amafaranga yo kumufasha mu mibereho ye.

Depite Mukandera Iphigénie yavuze ko mu gihe IPRC Ngoma imaze ishinzwe imaze guhindura imibereho y’abayituriye.

Mukandera yakomeje avuga ko uko igihugu gihangayikishijwe no gushakira amacumbi abatayafite, iki gikorwa kibonye benshi bacyitabira cyagerwaho vuba.

Yagize ati “Ibi bikorwa bituma Umunyarwanda agira imibereho myiza n’umutekano kuko uwaraye mu nzu aba afite umutekano kurusha uwaraye hanze cyangwa uwacumbitse ahandi kuko adafite aho kuba.”

IPRC Ngoma ni imwe muri Koleji zigize Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Inzu yatashywe ni iya gatandatu IPRC Ngoma yubakiye uwarokotse Jenoside, mu bikorwa ngarukamwaka ikora mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abayirokotse kwiyubaka.

Ubwubatsi ni rimwe mu masomo ahatangirwa ndetse abanyeshuri n’abarimu bagira uruhare runini mu iyubakwa ry’inzu no gukora ibikoresho bizishyirwamo birimo ibitanda, intebe, amashanyarazi n’ibindi.

Iyi nzu biteganyijwe ko izagurwa ikaba "Four in one"
Igice cyo mu gikari cy'inzu IPRC Ngoma yashyikirije uwarokotse Jenoside utishoboye
Umuhango wo kwibuka muri IPRC Ngoma wabimburiwe n'urugendo rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo
Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko ibikorwa byo gufasha no kuba hafi abacitse ku icumu bizakomeza
Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri IPRC Ngoma bacanye urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza