IPRC East yahaye impamyabushobozi abanyeshuri 32 bize imyuga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 32 barangije amasomo yo gusiga amarangi, kubaka amakaro n’ubufundi busanzwe mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC East, bahawe impamyabushobozi zibemerera guhangana ku isoko ry’umurimo no gukora akazi kanoze.

Umuhango wo kuzibashyikiriza, wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri mu Karere ka Ngoma, kuwa 15 Ukuboza 2017.

Aya masomo bayahawe mu mushinga uterwa inkunga n’ihuriro ry’Abadage babakora imyuga n’ubukorikori (CSC Koblenz), ihuriro ry’amasosiyete y’ubwubatsi mu Rwanda, ibigo bya Leta birimo icyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, IPRC East n’ibindi.

Ugamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu myuga, ufasha abanyeshuri kwiga banimenyereza akazi mu buryo buzwi nka ’dual system’
Ni icyiciro cya kabiri cy’abize muri IPRC bakimenyereza akazi mu bigo bikora ibisa n’ibyo biga, aho bize kandi banonosora isomo rimwe, bakaba basohokanye ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC East, Eng. Rita Clemence Mutabazi yavuze ko ubwo buryo bushyizwemo imbaraga bwaba igisubizo kirambye ku ibura ry’abanyamwuga.

Yagize ati ’’Twabonye itandukaniro hagati y’uburyo twigishamo busanzwe n’ubu buryo bushya bwa ‘dual training’. Ntitwatinya kuvuga ko ubu buryo bushyizwemo izindi mbaraga cyaba ari igisubizo kirambye ku ibura ry’abanyamwuga bakora umurimo unoze.’’

Umuyobozi w’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, Matti Tomingas yavuze ko abize barangije ari inzobere mu byo bize, ababwira ko bagomba kwihitiramo hagati yo gushaka akazi, kwihangira umurimo cyangwa gukomeza kwiga andi masomo.

Umunyeshuri uhagarariye abandi yavuze ko uburyo bwa dual training bwabafashije kwiga ari n’abakozi, bityo umunyeshuri akaba arangiza afite uburambe n’ubunararibonye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko uyu mushinga uzaziba icyuho kigaragara ku isoko ry’umurimo mu bintu bimwe na bamwe bakeka ko byoroshye nko gusiga amarangi, mu gihe kubikora bisaba ubumenyi buhagije kandi ko uzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo mu buryo bwihuse.

Uyu mushinga wa ’TVET partnership project’ uterwa inkunga n’igihugu cy’u Budage binyuze muri Ministeri ishinzwe ubutwererane mu by’ubukungu n’iterambere (Federal Ministry of Economic Cooperation and Development) watangiye mu 2014 , ibikorwa byawo bizarangira mu 2020.

Abarangije amasomo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza