00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze nyamara abaturage babaga babagiriye icyizere.

Ibi babigaragaje ubwo hasozwaga amasomo agenewe abantu bakuru yo gusoma, kwandika no kubara yahawe abaturage 10 000 bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

Ni amasomo yatewe inkunga n’ubuyobozi bw’utu turere bufatanyije n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage iterwa inkunga na Care Rwanda.

Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mwaka wa 2016 abaturage bamugiriye icyizere bashaka kumugira Umukuru w’Umudugudu bitewe n’icyizere bamubonagamo, ibi ngo byaje kwicwa n’uko atari azi gusoma no kwandika.

Ati “ Babanje kuntorera kuba Umujyanama w’ubuzima mbabwira ko nta mwanya nabona, barongera bangirira icyizere cy’uko nahagararira abagore ibyo na byo birapfa, banashatse kuntorera kuba Umukuru w’Umudugudu na byo byicwa n’uko ntazi gusoma no kwandika. Ibi rero ni byo byatumye ngira umuhate wo kwiga ubwo nari mpawe amahirwe.”

Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, we avuga ko yagiye agirirwa icyizere cyo kuba mu nzego z’ibanze inshuro nyinshi ariko ntibimuhire kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Yavuze ko indi mpamvu yatumye yiga ashyizeho umwete ari uko rimwe yigeze gusubiza umuntu amafaranga atari yo bitewe n’imibare mike, byatumye ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo amenye gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Ubu ndahamya ntashidikanya ko nabimenye nta kibazo nshobora kongera kugira, ubu ngiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kandi mbe nizeye ko ngiriwe icyizere n’abaturage nabahagararira mu nzego z’ibanze.”

Mukarunyange Gerthurde utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera we yavuze ko kubera kutamenya gusoma no kwandika rimwe yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu mahugurwa ya koperative hanze y’igihugu nyuma y’uko bamenye ko atazi gusoma no kwandika ngo bahise barumukuraho bashyiraho undi muturage.

Ati “ Bivuze ngo abantu bagiye bangirira icyizere gifatika ariko kuko ntazi gusoma no kwandika bikankoraho, ubu rero narabimenye ndashimira ababinyigishije nanabizeza ko ngiye kubibyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba abakuze bigishijwe kuba intumwa nziza ku bandi baturage batazi gusoma no kwandika. Yabasabye kandi gufatanya na Leta gusubiza mu ishuri bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kugira ngo batazamera nk’abo mu myaka yashize.

Mukarunyange yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byagiye bimudindiza mu iterambere
Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yagiye agirirwa icyizere mu nzego z'ibanze bikarangira adatowe bitewe no kutamenya gusoma no kwandika
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harerimana Jean Damascene yasabye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika kuba intumwa nziza ku bandi batarabimenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .