Ipfundo ry’inyabutatu ribumbatiye urugendo rwa Xi Jinping mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Mu minsi itandatu, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping azagirira urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ruzibanda ku masezerano akubiye mu ngingo eshatu zishimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Xi Jinping azagenderera u Rwanda kuva ku wa 22 Nyakanga no ku wa 23 Nyakanga 2018, aho byitezwe ko nyuma y’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’abo mu nzego z’abikorera, hazashyirwa umukono ku masezerano atandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yatangaje ko uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Xi ruzagura umubano umaze imyaka 46 hibandwa ku ngingo eshatu zirimo ubwizerane muri politiki, gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho no kunoza imikoranire hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Yagize ati “Uru ruzinduko ruzazamura icyizere cya politiki hibandwa ku ndangagaciro z’ubucuti, ubutabera n’inyungu zihuriweho. Ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa bufite imizi mu bijyanye n’ubwigenge, ubwubahane n’intego y’iterambere rigamije guhindura imibereho y’abaturage. U Bushinwa buzakorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika mu guhana ubunararibonye mu miyoborere n’inkingi z’iterambere.”

Muri Nzeri 2017, Umuryango wa FPR Inkotanyi n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa (Communist Party of China:CPC), yashyize imbaraga mu mubano asanzwe afitanye harimo no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

Ambasaderi Hongwei yakomeje ati “Ndizera ko urugendo rwa Perezida Xi ruzashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ku yindi ntera. Abakuru b’ibihugu bazashyira umukono ku masezerano y’imikoranire menshi.”

“Icya gatatu ruzanazamura imikoranire yacu n’akarere. Nubwo hari impinduka mu iterambere, imikoranire y’u Bushinwa na Afurika yubakiye ku nkingi itajegajega. Duha agaciro uruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere rya Afurika abereye umuyobozi ndetse akaba yaranahawe umukoro wo gukora amavugurura y’umugabane. U Rwanda n’u Bushinwa bizakomeza gukorana mu kuzamura imikoranire n’ibyo mu karere no hanze by’umwihariko hibandwa ku byiyubaka.”

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Uru ruzinduko rwa mbere Perezida w’u Bushinwa azagirira mu Rwanda, ruje nyuma y’urwo Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu muri Werurwe 2017.

Perezida Xi uzatangira uruzinduko rwe rw’akazi ku wa 19 Nyakanga ategerejwe mu bihugu birimo Sénégal, Afurika y’Epfo, Ibihugu by’Ubumwe bw’Abarabu (UAE) n’Ibirwa bya Maurice.

U Bushinwa bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo birimo imihanda n’uduce twagenewe inganda n’indi.

Ibigo by’Abashinwa bishora imari mu Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no gukora imyenda n’ubwubatsi. Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari kuri miliyoni $157 mu 2017, zizamutseho 10.94% mu 2016. U Rwanda rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa birimo amabuye y’agaciro, icyayi n’ikawa.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, yavuze ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu gushyigikira u Rwanda kubera ukwihuta mu bikorwa by’iterambere
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bo mu Rwanda no hanze yarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza