Inzozi za Mukeshimana, umwe mu bagore mbarwa batwara moto mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Mbere ya Jesoside yakorewe abatutsi mu 1994, umugore w’umunyarwanda yari yarahejejwe mu gikari nta burenganzira afite kuri byinshi bibumbatiye ubukungu bw’Igihugu, bitinya bumva ko hari imirimo badakwiye gukora nk’ubwubatsi n’ibindi.

Nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi, Leta y’Ubumwe yahaye umwanya usesuye abagore ku buryo bamwe batangiye gutinyuka maze batangira kwiga imirimo itandukanye nko gutwara indege,kujya mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

Mukeshimana Vestine, ni umubyeyi w’abana bane, na we wemeza ko ari mu bagore batinyutse gukora umurimo w’ubumotari wafatwagwa nk’aho ari uw’abagabo.

Uyu mubyeyi umaze imyaka 10 atunzwe n’umwuga w ’ubumotari akorera mu bice bitandunye by’Umujyi wa Kigali. Avuka mu Murenge wa Nyarugunga,Akarere ka Kicukiro.

Aganira na IGIHE, yashimangiye ko urugendo yanyuzemo kugira ngo abe umumotari ari rurerure.

Ahamya ko yahisemo kuba umumotari nyuma y’aho umugabo we yari amaze kwitaba Imana, akabona ko ntaho zajya akura ifunguro ry’abana bane yari amusigiye nadakura amaboko mu mufuka.

Mukeshimana, umaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, yabitangiye mu 2008.

Mbere yo kuba umumotarikazi yabanje kuba umuyede no gukora kuri sitasiyo ya lisansi aza kubivamo kuko yabonaga amafaranga abikuramo atabasha kumutunga we n’umuryango we.

Ashimangira ko yakuze akunda gukora cyane yanga no gusabiriza ku buryo nabyo biri mu byatumye atinyuka gukora uyu mwuga udakunze kwigonderwa na buri mugore uwo ari we wese.

Yagize ati “ Aka kazi nagatangiye kuko nabonaga icyitwa akazi cyarabuze kandi mbona ko gutwara abagenzi kuri moto nabishobora cyane. Nabonaga nta bundi buryo bwo gutunga abana na barumuna banjye na mama cyane ko mvuka mu muryango utishoboye.”

Uko yabonye uruhushya rwo gutwara moto

Mukeshimana avuga ko yatangiye kwiga gutwara moto ubwo yakoraga kuri sitasiyo ya lisansi.

Ati “ Ubwo nari kuri sitasiyo nibwo natangiye gukunda moto noneho ntangira kujya nsaba abamotari baje kunywa lisansi kuyinyigisha. Kuko byari ibintu bidakorwa n’abagore byatumye buri mumotari wese mbisabye abinyemerera bituma batangira kubinyigisha.”

Mu 2008 nibwo Mukeshimana yabonye uruhushya rwo gutwara moto, ahita anatangira kubikora nk’umwuga.

Mukeshimana ahamya ko akazi k’ubumotari kamutunze we n’abana be bane na nyina ndetse na barumuna be batatu ku buryo bibarinda kugira uwo bategera amaboko.

Yagize ati “ N’ubwo ubu nta mugabo mfite iyo byagenze neza ku munsi namaze kwishyura umukoresha wanjye, simbura ibihumbi bitanu nsigarana ku buryo ariyo amfasha gutunga abana banjye na mama na barumuna banjye.”

Ababazwa n’uko atagira moto ye

Uyu mumotarikazi yabwiye IGIHE ko ikimubabaza ari uko mu myaka 10 amaze atwara moto atari yabasha kugira moto y e bwite.

Ahamya ko aramutse agize moto ye bwite mu myaka itanu gusa yaba amaze kugira moto eshanu mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Ati “ Sinari nagira moto yanjye kuko muri ayo mafaranga yose mbona ku kwezi, ndihiramo abana amafaranga y’ishuri kuko umukuru w’imyaka 19 yageze mu mashuri yisumbuye kandi n’abandi babiri b’impanga ubu bagezemo. Noneho andi nkarihamo inzu nkanarihira na barumuna banjye ku buryo nta kintu njya nsigarana.”

Mukeshimana avuga ko mu rwego rwo kugira ngo akomeze kwiteza imbere mu buryo bushoboka bwose afite intego zo kuziga gutwara ikamyo.

Ati “Mbona nibikomeza kwanga nzajya no kwiga ikamyo, kugira ngo wenda ndebe ko nakomeza gutera imbere mu buzima kuko n’ubwo nkora simbasha kugira amafaranga na make nzigama.”

Mu Rwanda habarurwa abamotari barenga ibihumbi 30, muri Kigali gusa hari abarenga 16 barimo ab’abagore batatu.

Mukeshimana ngo mbere yo kuba umumotarikazi yabanje kuba umuyede no gukora kuri sitasiyo ya lisansi aza kubivamo
Uyu mubyeyi umaze imyaka 10 atunzwe n’umwuga w ’ubumotari akorera mu bice bitandunye by’Umujyi wa Kigali
Abagenzi bakunda Mukeshimana kubera ko yigengesera mu kubatwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza