Inzobere z’Abahinde mu kubaga mu bwonko zigiye guhugura Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2018 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Abaganga babiri b’Abahinde b’inzobere mu kubaga indwara zikora ku bwonko bwa muntu bateguye urugendo mu Rwanda aho bifuza guhugura b’Abanyarwanda no kwagura umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Aba baganga bavuye mu bitaro bya mbere bifatwa nk’ibikomeye ku mugabane wa Aziya bizwi nka Apollo Hospitals bifite amashami menshi mu Buhinde, bazaba bari mu Rwanda kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Mata 2018.

Mu butumwa bandikiye IGIHE, abategura uruzinduko rw’aba baganga bavuga ko u Buhinde nk’igihugu gikomeje gutera imbere cyane mu bukerarugendo mu bijyanye n’ubuvuzi, bukomeje kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hatangwa ubufasha ku Banyarwanda bashaka kujya kwivuriza muri iki gihugu mu buryo bworoshye.

Dr. Sunil Kutty, inzobere mu kubaga ibice bito bito byo mu bwonko avuga ko ubu Abanyarwanda bashobora kujya kwivuriza mu Buhinde mu buryo bworoshye mu bitaro bya Apollo bakavurwa zimwe mu ndwara zananiranye iwabo.

Muri uru ruzinduko rwabo ngo bazita cyane mu gufatanya n’ibitaro bya Polyfam biherereye i Remera bateganya gukorana nabyo mu gufasha Abanyarwanda bashaka kwivuriza mu Buhinde aho bazanahugurira abaganga b’Abanyarwanda mu bijyanye n’ibyo bakora dore ko nta nzobere yari ihari.

Dr. Sunil yagize ati “Buriya abarwayi bafite ibibazo byo mu bwonko bagaragaza ibimenyetso birimo ingufu nke z’ingingo z’umubiri, ibibazo mu gufata mu mutwe cyangwa kutagenzura inkari ndetse no guhuma cyangwa kutumva. Ibyo byose bisaba inzobere mu kubaga imitsi mito yo mu bwonko kugira umurwayi yongere abe muzima.”

Uyu muganga avuga ko ibitaro bya Apollo bitanga ubufasha bwose ku murwayi ku buryo n’iyo atazi indimi z’amahanga bamuha umusemuzi.

Kuva ikompanyi y’indege ya RwandAir yatangiye ingendo zigana i Mumbai mu Buhinde, ibitaro bya Apollo ngo birateganya gushaka umubano nayo mu buryo bwo korohereza abarwayi babigana mu bijyanye n’ingendo dore ko ubu babafasha gusa mu kubona ibyangombwa na visa.

Guverinoma y’u Buhinde yahaye ibitaro bya Apollo ishimwe ribishyira ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego rwo hejuru hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho dore ko no ku rwego rw’Isi benshi babireberaho mu bijyanye n’ubushakashatsi byakoze mu kuvura indwara zananiye benshi.

Mu mwaka wa 2014, u Buhinde bwabaruye abarwayi 184,298 baje kwivuriza muri iki gihugu bavuye mu mahanga barimo benshi baturutse muri Afurika.

Aba baganga bavuye mu bitaro bya mbere bifatwa nk’ibikomeye ku mugabane wa Aziya bizwi nka Apollo Hospitals bifite amashami menshi mu Buhinde, bazaba bari mu Rwanda kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Mata 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza