00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe inzitizi zakomye mu nkokora gahunda y’amasomo kuri radio na televiziyo muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Muri Werurwe 2020, ubwo byamenyekanaga ko umuntu wa mbere mu Rwanda yanduye Covid-19, leta y’u Rwanda yasabye ko amashuri yose afungwa, abanyeshuri bose bagakomeza kwigira mu ngo.

Abanyeshuri bari bakeneye ibisubizo bibafasha gukomeza kwigira mu ngo. Radio yifashishijwe nk’igisubizo cyari gikwiye dore ko isanzwe igera ku barenga 99% hirya no hino mu gihugu. Ubundi buryo bwakoreshejwe ni televiziyo na internet bitaragera kuri benshi by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Inzego zishinzwe uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa zateguye amasomo ytifashishijwe muri iyi gahunda yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uretse amasomo yatangirwaga kuri radio na televiziyo, hari n’ayashyizwe ku rubuga rwa REB abafite ubushobozi bwo kubona internet bakayageraho by’umwihariko abigaga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Ubwo hatangazwaga amanota y’abasoje amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yashimye uruhare rw’inzego zitandukanye by’umwihariko ababyeyi mu gufasha abana kwigira mu rugo.

Umwe mu babyeyi b’abana batsinze neza ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange, Rutijanwa François wo mu Karere ka Nyamasheke, yasobanuye ko yafashije umwana we kugira ngo amasomo yafatiye mu rugo amugirire akamaro.

Ati “Namushishikarizaga gufata umwanya uhagije agasubira mu masomo no gukurikirana amasomo yatangwaga kuri radio na televiziyo. Nageragezaga kumugurira internet ku bushobozi nabaga mfite akagerageza kwiyigisha.”

“Ariya masomo yagiriye abana akamaro cyane, yabarinze kuzerera kubera ko batari kumwe n’abarezi. Abana babonye umwanya wo gusubira mu byo bize; navuga rero ko ari igitekerezo cyiza cyatanzwe n’igihugu kugira ngo abana batandagara.”

Ubushakashatsi bwakozwe kuri gahunda yo gukurikirana amasomo kuri radio, televiziyo na internet mu bihe bya Guma mu Rugo, bwagaragaje ko muri rusange ingo zari zifite radio zari ku kigereranyo cya 66%.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bana 400 bo mu mashuri abanza na 399 bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu turere tubiri tw’Umujyi na dutanu two mu cyaro twa Burera, Nyaruguru, Rutsiro, Nyabihu na Kirehe.

Ababyeyi 115, abarimu 115, abayobozi 7 bashinzwe uburezi ku rwego rw’uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bagera kuri 46, abashinzwe uburezi ku Murenge n’abandi na bo babugizemo uruhare.

Ababyeyi basabwaga gufasha abana babo igihe bakurikiye amasomo, hamwe na hamwe babikoze neza

Ingo 50% ni zo zari zifite ibikoresho nkenerwa uhurije hamwe izo mu bice by’icyaro n’izo mu mujyi naho izigera kuri 76% mu mujyi na 62% mu cyaro ni zo byagaragaye ko zari zitunze radio. Umubare w’ingo zari zifite internet wari 36%. Ni mu gihe munsi ya 15% ari bo bakurikiye amasomo kuri YouTube.

Umwihariko mu Karere ka Gicumbi na Rulindo

Kimwe n’ahandi mu gihugu, gahunda yo gukurikira amasomo kuri radio na televiziyo mu turere twa Rulindo yarashobotse nubwo yarimo ibibazo bitandukanye.

Hamwe na hamwe ababyeyi bajyanaga abana mu mirima cyangwa bakabaha izindi nshingano bigatuma badakurikira amasomo.

Ibi byiyongera ku kuba hari abandi baturuka mu miryango ikennye idatunze radio cyangwa televiziyo.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gicumbi, Jean Damascène Nsengimana, yavuze ko hatanzwe radio 352 ku bufatanye bw’Akarere na Kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo kugoboka abana baturuka mu miryango ikennye, harebwa urugo rufite umwana wiga kuva mu mwaka wa gatatu kugera mu wa Gatanu.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abari bafite radio babashije gukurikira amasomo ariko muri aka karere ibigo by’amashuri bigera kuri bine byaje mu bifite umubare munini w’abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya leta ku rwego rw’igihugu.

Nsengimana yavuze ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’uko batakurikiye amasomo yatangwaga mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ati “Bamwe barakurikiraga abandi ntibakurikire bitewe n’imyumvire y’ababyeyi. Niba umubyeyi agiye guca inshuro akajyana umwana cyangwa akamusigira umuto ngo amumufashe ni nk’aho tugenda tubona umusaruro utari mwiza. Ikindi ni ikibazo cy’abana bo mu miryango itarashoboraga kubona radio cyangwa televiziyo kuko mu cyaro ababifite bakiri bake.”

Imbogamizi zagaragaye muri iyi gahunda mu Karere ka Gicumbi zisa n’izo mu ka Rulindo kuko dusa n’aho duhuje imiterere.

Muri Rulindo na ho hari imiryango ikennye idashobora kubona radio. Hatoranyijwe igera ku 100 irazihabwa nk’uko Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri aka karere, Jean Denys Nuwayo abivuga.

Ati “Twatanze radio 100 ku bana bakomoka mu miryango ikennye yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo zibafashe. Twafatanyije na Mureke Dusome, umushinga ukorera muri Save The Children.”

Mu byabaye imbogamizi harimo kutamenya ingengabihe y’amasomo yatangwaga kuri radio ariko iki kibazo cyagiye gikemurwa ku bufatanye n’abashinzwe uburezi mu mirenge maze imanikwa aho abantu bashobora kunyura kuko byabaga bitoroshye ko mu ngo hose baba bayifite.

Ababyeyi bafashije abana muri aka Karere bari ku kigereranyo kiri hagati ya 30% na 40% hakurikijwe isuzuma kakoze gafatanyije n’Umushinga Soma Umenye.

Abanyeshuri bagera ku 2000, bangana na 28% by’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye baratsinzwe.

Nuwayo avuga ko bifitanye isano n’igihe kinini bamaze bari mu rugo; kuba gukurikira amasomo kuri radio no kuri televiziyo hari abo bitashobokeye kubera ko batari bafite ibi bikoresho.

Hari kandi no kuba mu gihe barasubiraga mu ishuri barize igihe gito ndetse nta barimu bahagije bari bahari bitewe n’uko kubashyira mu myanya bitagenze neza umwaka ushize.

Muri rusange Nuwayo yavuze ko gahunda yo gutanga amasomo hakoreshejwe uburyo butandukanye mu gihe amashuri yari afunze, yagize umumaro ku babashije kuyakurikira kuko yabarinze kurangarira mu bindi bidafite umumaro.

Abanyeshuri bari bafite ibikoresho bikenewe bakabasha gukurikira amasomo ngo byabagiriye akamaro bibarinda uburara ndetse bituma batsinda

Amafoto: Unicef


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .