Inzira izitanye Annie Tabura wakoraga muri MTN Uganda yanyujijwemo mbere yo koherezwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Ku wa 22 Mutarama nibwo Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi ndetse ikanirukana mu gihugu Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda, bashinjwa uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Annie yari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa mu gihe Prentout yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imenyekanishabikorwa. Ibyababayeho ntibyasize mugenzi wabo, Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’imari zitangirwa kuri telefoni.

Itangazo Polisi ya Uganda ryo ku wa 22 Mutarama 2019 rigira riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha, byadufashije kuburizamo iyo migambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Bafashwe bavuye i Kigali

Mu kiganiro na Annie Tabura, avuga ko we na Prentout binjiye mu Rwanda bitabiriye inama yateguwe na MTN Group, muri Serena Hotel i Rubavu.

Annie yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama na RwandAir yahageze nijoro, Prentout ahagera ku wa Kane, berekeza i Rubavu n’imodoka nyuma ya saa sita. Inama yabaye ku wa Gatanu umunsi wose, irangira nijoro ku buryo bahagurutse ku Gisenyi hafi saa yine z’ijoro, bagomba gusubira muri Uganda na RwandAir yo ku wa Gatandatu 8:30.

Annie ati “Twageze ku kibuga cy’indege ibintu byose nta kibazo, dufata indege itugeza Entebbe. Twari twavuye muri Uganda twari bane, Abanya-Uganda babiri, we (Olivier) na njye. Iyo ugeze ku biro by’abinjira n’abasohoka haba hari imirongo, uw’abenegihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba…twe dutonda ku batuye mu gihugu kuko dufite ibyangombwa byo gutura.”

Kuri uwo murongo ngo bisa n’aho bahageze hari amabwiriza yatanzwe ko Annie na Prentout bafatwa, kuko bakorewe igenzura ridasanzwe.

Yakomeje ati “(Olivier) yari ahagaze imbere yanjye, aza gutinda imbere y’umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka, bagenzi bacu babiri b’abanya-Uganda bo bahise bajya ku murongo w’abenegihugu, urumva bo biba byihuta, bahita basohoka. We (Olivier) yari agihagaze hahandi.”

“Abanya-Uganda bashize ku murongo, barampamagaye bati waza hano tukagufasha. Umukozi areba pasiporo yanjye, arambaza ati ‘umaze igihe kingana iki muri Uganda’, ndamubwira nti ‘ndatuye’. Ambwira ko arimo kubona ibintu bidasobanutse muri ‘system’ yabo. Ndamubwira nti ariko ushobora kureba muri pasiporo yanjye, mfite ibyangombwa bigifite agaciro.”

“Yararebye, ariko yari yamaze gutera kashe muri pasiporo yanjye, ampa iminsi 90 yo kuguma mu gihugu nk’undi muturage wo muri Afurika y’Iburasirazuba. Yahise abisiba yandikamo ko ntuye. Yahise atangira kunganiriza ambaza niba ndi umuturanyi mwiza cyangwa mubi, ibintu bisanzwe, ariko muri ibyo byose mugenzi wanjye yari agihagaze hahandi.”

Annie ngo yabwiye Olivier ko agiye kureba igikapu akagaruka kumureba, ahindukiye asanga aracyahagaze, yabaza bakamubwira ko hari ibyo bagisuzuma. Bikomeje gutinda, Olivier ngo yasabye Annie kwigendera cyane ko nyuma ya saa sita bari bafite inama.

Yakomeje ati “Nyuma y’iminota nk’icumi nahamagaye nimero ye, telefoni icamo ariko ntiyayifata. Ndakeka nti wenda arimo kugenda ntarimo kuyumva. Nyuma y’iminota nka 20 ndongera, kuri iyi nshuro bwo telefoni ye ntiyacamo. Ntabwo nahise ntekereza guhamagara undi muntu kuko numvaga nta kibazo gihari.”

Ngo yanatekereje ko bitewe n’uko Olivier yaturutse i Kigali yumva umuziki muri telefoni ye, wasanga yashizemo umuriro, nyamara undi yafashwe kare.

Ku wa Gatandatu Annie yahamagawe n’umwe muri bagenzi babo muri Uganda amubaza impamvu Olivier ataboneka kandi ari we bari kumwe.

Umushoferi we ngo yamutegereje ku kibuga, bigeze nka saa kumi ajya kubaza uko byagenze kuko indege yagombaga kuva i Kigali yari yahageze ndetse yakomeje urugendo. Yahise amenyeshwa ko Olivier yatawe muri yombi.

Annie ati “Ni uko igikuba cyacitse dutangira guhamagara, bamenyesha ambasade y’u Bufaransa [...] Bamugumanye kuva kuri uwo wa Gatandatu, ku Cyumweru no ku wa Mbere kugeza bamwurije indege ya KLM ya saa yine.”

Annie ni we wari utahiwe

Ku Cyumweru umupolisi yagiye kwa Annie mu rugo ahitwa Kololo, asanga adahari. Yabwiye uhashinzwe ko amukeneye, amuhamagara akeka ko afite ikibazo cyatumye atabaza polisi.

Annie ati “Namubwiye ko meze neza nta mupolisi nigeze mpamagara. Ndamubwira nti mubwire ko ntahari, arakupa. Nyuma y’amasegonda make yongeye kumpamagara, ambwira ngo (umupolisi) ‘ashaka kukuvugisha kuko hari ibyo ashaka kukubaza ku muntu muziranye’. Nti ‘nta kibazo ariko ntabwo mpari, muhe telefoni ambaze’.”

“Yanze ko tuvuganira kuri telefoni. Ariko mpita mvuga nti ibintu birakaze, bamaze gufata mugenzi wanjye none nanjye baranshaka, nti ibi ni ibiki. Nari ndi mu rugo rw’inshuti yanjye, ku bw’amahirwe nari ndi kumwe n’abana ndavuga nti reka mpagume.”

Ngo yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda amubaza ibirimo kuba, kuko yumvaga ko nk’umuyobozi w’ikigo agomba kuba azi ikibazo gihari, asanga nta makuru afite.

Annie ngo yageze aho ajya mu rugo ariko abanza kumenyesha Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala n’umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare.

Mu gitondo ngo imvura yabyukiye ku muryango ku buryo umushoferi we yakerewe kuhagera, ahitamo kwijyanira abana ku ishuri. Agisohoka yabonye hanze y’igipangu imodoka ebyiri zirimo abapolisi benshi barimo n’abambaye gisivili.

Ati “Zari zuzuye abapolisi nk’aho bagiye ku rugamba cyangwa ikindi kintu. Mpita mvuga nti Nyagasani aba ubu ni njye bashaka? Kandi ntabwo nifuzaga ko bamfata ndi kumwe n’abana. Ariko byasaga nk’aho ku kibuga cy’indege bagombaga kumfatana na OP.”

“Ntekereza ko muri ‘system’ zabo bari bashyizemo amakuru ariko bakaba batari bazi neza abo bashaka ku buryo baba barajijinganyije bakeka ko ndi umuzungukazi.”

Uko yarebaga ba bapolisi yahise yihuta baramukurikira, atekereza ko bagiye kumufata ariko bafata imodoka begeranye, akeka ko bakijijinganya.

Yahise akuraho telefoni zakoreshaga sim card za Uganda, arekeraho sim card yo mu Rwanda ubundi akoresha internet nziramugozi gusa.

Ku wa Mbere mu gitondo ngo yabonye nimero y’umupolisi wagiye kumureba iwe imuhamagaye ntiyamwitaba, mu kandi kanya ahamagarwa ku biro bamubwira ko wa mupolisi arimo kumushaka, asubiza ko ari ku bindi biro, ko ahagera mu minota nka 20.

Umuyobozi Mukuru ngo yamubwiye ko bahamagara abanyamategeko, uwo mupolisi akamusobanurira icyo amushakira nabo bahari, nibura bakamenya aho byerekeza.

Annie ati “Ntekereza ko bari bagose inyubako yose, kuko nkinjira aho ubusanzwe duparika, umushoferi wanjye yahagaze nkava mu modoka, nka metero 10 ngana kuri ‘ascenseur’ numva abantu biruka n’imbunda ari nk’icumi. Narahindukiye ndumirwa, ndahagarara.”

“Yarambajije ngo ni wowe madamu Annie, nti ‘Yego’. Bati ubu urafashwe. Ndababaza nti ‘Okay, urwandiko rusaba kumfata ruri he?’ Nta kintu bari bafite. Bati ‘dukurikire’. Naravuze nti ndamutse mbyanze, ntabwo nahangana n’aba bantu.”

Bamushyize mu modoka yijimye, ifite ibirango by’imodoka zisanzwe. Umupolisi wa mbere yarinjiye, Annie bamukurikizaho, bamushyiramo hagati. Umupolisi atabashije kumenya amazina ye yicaye imbere hamwe n’umushoferi, Annie bamutegeka gushyira umutwe mu maguru.

Uwari utwaye imodoka ngo bamutegetse kwerekeza i Jinja. Umushoferi wa Annie warebaga ibyabaye byose, yahise amenyesha umuyobozi wa MTN Uganda nawe ahamagara muri ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Nyuma y’iminota mike ngo umupolisi uyoboye igikorwa yarahamagawe, asaba umushoferi guhagarara, ajya kuvugira hanze kuri telefoni agaruka mu modoka. Muri urwo rugendo ngo bamubajije aho Elsa Muzzolini ari, n’uwamuhaye uburenganzira bwo kwijira muri Uganda.

Yakomeje ati “Yakomeje guceceka, agenda ahamagarwa kuri telefoni buri kanya nk’inshuro esheshatu cyangwa zirindwi, uko bamuhamagaye icyerekezo twaganagamo kigahita gihinduka.”

Uwo mugabo ngo ntiyavugaga, igihe cyose bamuhamagaragara yagiraga ati “reka nkoherereze ubutumwa bugufi.”

Uko yazengurutswaga, Annie yatangiye kugubwa nabi asaba kwemererwa kurambura umugongo nubwo byaba umunota umwe, bamusaba kutabumbura amaso, bamuha “isegonda rimwe.”

Muri ako kanya ngo yabumbuye amaso abona bari mu muhanda mugari ugana Entebbe, wa mupolisi yongera guhamagarwa icyerekezo gihita gihinduka, basubira inyuma.

Annie Tabura yavuze inzira yose yanyujijwemo mbere yo koherezwa mu Rwanda akuwe muri Uganda

Bahagurutse nka saa tatu bagera aho bashakaga nka saa saba.

Annie ati “Ndebye aho hantu nahise ntakaza icyizere, hari hameze nk’inzu abantu bataye, ndavuga nti aha niho bagiye kunyicira. Ibyatsi byari byarameze ahantu hose, ibimodoka bimaze imyaka byarahapfiriye, mpita ntangira kurira. Wa mugabo yongeye kumbaza aho Elsa ari, wa mutaliyanikazi. Navuze ko nkeka ko ari ku kazi.”

Ngo bamubajije niba afite abana biga uko bava ku ishuri kuko we bamugumana. Yasubije ko atabizi kuko ari we ubacyura, asaba guhamagara ku ishuri ngo abamenyeshe uwo yahaye uburenganzira bwo kubafata.

Ati “Naramubeshye kuko ubusanzwe umushoferi wanjye ni we ubacyura. Naravugaga ngo nibura reka mpamagarire hano, bashobora gukurikirana nimero yanjye bakamenya aho mperereye.”

Bamwambuye telefoni barazizimya, bamwinjije nzu zirimo kasho, bandika ibintu bye bafatiriye. Umugore wamusigayeho ngo yamubwiye ko aho hantu ari mu minota 15 uvuye aho akorera kuri MTN, arushaho kwibaza uburyo kuhagera byatwaye amasaha ane.

Aho ngo hari kuri Sitasiyo y’Urwego rwa Gisirikare rw’Ubutasi, CMI, ahitwa Kireka.

Ati “Narebye ku ikarita y’uwandikaga mbona handitseho ko ari uwo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Ndibaza nti bya bintu birakaze. Ni gute ari umuntu wo mu Biro by’umukuru w’igihugu, ni igiki nakoze?”

Bamutegetse kuvanamo inkweto n’umukandara, bamushyira muri kasho ya wenyine.

Ati “Nyuma naje kumva abagabo bari mu yindi kasho baganira, bavugaga Ikinyarwanda cy’umwimerere, ndavuga nti wasanga bafungiye abandi banyarwanda hano, bakinaga amakarita. Nyuma y’iminota mike numvise abandi bavugaga Igiswahili cyo muri Congo.”

Bukeye umugabo wari wamufashe ngo yagarutse mu modoka ya Polisi, bavuga ko bagiye Entebbe, atekereza ibintu bibiri birimo kuba agiye gufungirwayo cyangwa koherezwa mu Rwanda igitaraganya.

Ati “Narababajije nti munjyanye he, bati ‘ugiye mu rugo’. Nti ‘none se abana banjye?’ […] Yarambwiye ngo abana bawe bameze neza, ubishatse wabavugisha. Bampaye telefoni yanjye, icyaka umugabo wanjye aba arahamagahaye. Ndibaza nti ese navugana nawe ? bati oya, wemerewe kuvugisha abana gusa, ndakupa mpamagara abana. Navuganye n’umukobwa wanjye ufite imyaka 17 mu Gifaransa kuko nzi ko (abapolisi) batacyumva, mubwira ko meze neza".

Ngo yakomeje kubaza icyo azira bamubwira ko ari ibibazo bireba urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe Entebbe ahagana saa tatu, indege ibura iminota mike ngo ihaguruke. Mbere y’uko bahagera umugore bari kumwe ngo yamubajije niba bamugurira icyayi, arabyanga.

Ku kibuga cy’indege ngo bahasanze umuntu abategereje ku muryango w’abanyacyubahiro, afite dosiye eshatu z’icyatsi, abwira abo bari kumwe kumukurikira ngo bahabwe amakarita atuma bakomeza urugendo.

Babanje guhabwa itike ya RwandAir, Annie bamubaza niba nta mizigo afite akeneye ko bamugenzurira, bakomereza ku biro by’abinjira n’abasohoka.

Annie ati "Hari umurongo muremure awucaho agera ku mukozi waho, amuhereza ya madosiye abiri, agumana imwe. Imwe yaraguye agiye kuyitora mbona handitseho kwirukanwa mu gihugu (deportation), amazina yanjye na nimero ya pasiporo".

"Nahise mbona n’iya Olivier, ndavuga nti ubu baratwohereje, nti ariko se kubera iki? Bashyiraho kashe, bansaba gukozaho igikumwe na bya bindi byose, muri pasiporo yanjye bashyiramo kashe isanzwe ntibashyiramo iyo kwirukanwa mu gihugu".

Bagiye gutegereza gato, asigarana n’umugore umurinze aramubaza icyo azira, undi ati "nta kintu nzi njye ndi ku kazi".

Annie yakomeje ati "Buri muntu wese yari amaze kugera mu ndege, wa mugabo twasanze ku kibuga cy’indege araza ambwira kumukurikira, tugenda n’amaguru kugera ku ndege mu gihe abandi bagenda na bisi (bus). Twageze ku ndege ampereza pasiporo, itike na telefoni zanjye, ngiryo iherezo ry’ibyambayeho".

Ibirego yabibonye nyuma

Annie avuga ko ibyatangajwe nyuma ko yari abangamiye umutekano w’igihugu, yabimenye abisomye mu binyamakuru, nyuma yo kuva muri Uganda.

Ati "Kuvuga ngo ndi intasi y’u Rwanda, namaze imyaka 17 nkorera MTN Rwanda, na hano (mu Rwanda) nari nshinzwe ishami ubucuruzi n’isakazabikorwa. Ku bwanjye gukorera muri Uganda ni igikorwa gisanzwe kuko MTN ni ikigo mpuzamahanga, kivana abakozi hano bakimurirwa hariya bitewe n’aho ubumenyi bafite bukenewe".

"Ni uko navuye hano njya muri Uganda kandi hari n’Abanya-Uganda benshi bakorera MTN Group kandi bimurwa nk’uko nagiye muri Uganda. Si leta yanyohereje kuko ntabwo nigeze nkorera leta".

Uyu mugore wari umaze amezi icyenda akorera MTN Uganda, yinjiye muri iki kigo muri Mata 2001 arangije amasomo muri Kenya.

Ati "Kuvuga ngo numvirizaga ibiganiro muri Uganda, akazi kanjye kari ugutegura gahunda z’ubucuruzi n’uburyo bwo kongera abakiliya na serivisi bahabwa, nta hantu na hamwe nahuriraga n’ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ry’ikigo".

Yashavujwe n’ibyo yakorewe

Annie avuga ko yababajwe cyane n’ibyo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda, zikanamwirukana mu gihugu atabwiwe icyo azira.

Ati “Ntabwo bigeze bubahiriza uburenganzira bwa muntu haba mu buryo bamfashemo n’uko bantwaye mu gihe cyose nari kumwe nabo, ndetse ntibigeze bagira icyo bambaza kuko nta kirego cyanjye bari bafite. Icyo ntekereza ni uko baba bafite izindi mpamvu njye ntazi, njye navuga ko ntacyo bari bafite kuko ntacyo bambajije.”

Annie yahohotewe mu gihe Abanyarwanda muri Uganda bafatwa bagakorerwa iyicarubozo nta birego bifatika bafite. Ni mu gihe kandi Guverinoma ya Uganda n’iki kigo cy’itumanaho bari mu biganiro ku kucyongerera amasezerano yo gukorera muri Uganda kuko imyaka 20 bari barahawe yarangiye mu Ukwakira umwaka ushize.

Ku ikubitiro leta yacyakaga miliyoni $100 ngo icyemerere kuhakorera indi myaka 10, ariko biza birangira hemeranyijwe miliyoni $58.

Ni ibintu byarakaje cyane Perezida Museveni ndetse yandikira komisiyo ibishinzwe (UCC), ko yababajwe n‘uburyo MTN Uganda yaciwe miliyoni nke.

Museveni aheruka gutangaza ko yahuriye i Davos n’Umuyobozi Mukuru wa MTN, Rob Shuter, baganira ibintu bitandukanye birimo ko yabagiriye inama yo gushyira iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane, ngo Abanya-Uganda bakigiremo ishoramari.

Impande zombi kandi zagiye zigira ukutumvikana ku misoro yigeze gushyirwaho na leta ku mafaranga yoherezwa kuri Mobile Money, Guverinoma ikishyuza umusoro ku wohereje amafaranga n’uyakiriye, ariko MTN Uganda isaba ko bikurwaho.

Muri Nyakanga 2018 kandi urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu rwasatse ububiko bw’amakuru bwa MTN Uganda, nubwo impamvu zabyo zitahise zitangazwa.

Umufaransa Olivier Prentout na Annie Bilenge Tabura, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza