Inyubako yo mu Rwanda mu mishinga itanga icyizere ku hazaza ha Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Afurika yaguka mu ngeri zitandukanye kuva ku miyoborere idasigana n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Ubu henshi hari imishinga yubakwa kuva ku mihanda inoza ubuhahirane, inyubako zigezweho z’amahoteli za kaminuza n’indi.

Ikinyamakuru Lepoint.fr cyakusanyije amafoto agaragaza imishinga yagutse, iteye ubwuzu, inagaragaza icyerekezo cyo kwigira kwa Afurika.

Uru rutonde ruriho inyubako ya Kaminuza yo muri Amerika, Carnegie Mellon (CMU) iri kubakwa mu Rwanda.

Ibindi bihugu bifite imishinga migari birimo Misiri, Sénégal, Maroc, Kenya, Éthiopie na Congo.

Amafoto y’imishinga ikomeye muri Afurika:

1. Imiturirwa ya Cytonn: Ni inyubako ireshya na metero 150, iri i Nairobi muri Kenya. Ifite imiturirwa itatu igizwe n’amagorofa 35 buri wose. Izaba igizwe na hoteli, inyubako zo guturamo, izakira restaurant ikomeye mu gihugu. Izatangira kubakwa mu mpera za 2018 mu gihe izatahwa mu Ukuboza 2022.

2. Umuhanda wa Gari ya Moshi ihuza Tanger-Casablanca (Maroc): Kuva Tanger ku muvuduko wa 320 km/h, ugera i Kénitra, gari ya moshi ya mbere ivuduka muri Afurika izagera mu Mujyi wa Rabat mu isaha n’iminota 20. Izakoresha abiri n’iminota 10 igana mu wa Casablanca. Uyu muhanda niwuzura byitezwe ko mu myaka itatu ya mbere abagenzi barenga miliyoni 18 ni bo bashobora kuzayikoramo ingendo.

3. Ikiraro gica mu kirere muri Congo Brazzaville: Cyubatswe n’Ikigo China Road and Bridge Corporation. Gifite imigozi 120 yaka mu mabara y’icyatsi, umuhondo n’umutuku (y’ibendera ry’igihugu) mu ijoro. Uhagaze kuri iki kiraro cyatwaye miliyoni € 110, kinatahwa mu 2016, aba yitegeye Uruzi rwa Congo n’Umujyi wa Kinshasa.

4. West Nile Delta mu Misiri: Ni umushinga ukomeye muri Afurika uzafasha Misiri kuba ikigega cya Gaz ituruka mu Nyanja ya Méditerranée.

5. Umujyi wa Akwaba muri Côte d’Ivoire: Ni umushinga wo gutuza abaturage uri ahitwa Ebimpé, ufite amacumbi 7 800. Izi nyubako kandi zinarimo amashuri, isoko, ibitaro, ibyumba by’imyidagaduro, ibibuga by’imikino, inzu z’ubutegetsi n’amaduka. Uyu mushinga ugamije kubaka Umujyi wa Akwaba uw’ubukungu, ubutegetsi, politiki n’umuco. Urateganya gutuza abarenga miliyoni enye mu 2030.

6. Urugomero rukuru rwa Renaissance: Uzafasha kuzamura urwego rw’ingufu muri Éthiopie no kugifasha kubona mégawat 6 000 ku mwaka.

7. Icyambu cya Tanger Med muri Maroc: Kibarizwaho ibigo bigera kuri 750 birimo ibiteranya imodoka, ibikora imyenda, ibitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Iki cyambu cyatangijwe mu 2007 kiri hafi ya Gibraltar. Kigiye kwagurwa mu mushinga wa Tanger Med II, uzatuma ubushobozi bwacyo bwikuba gatatu mu 2019.

8. Umujyi w’Ikoranabuhanga wa Konza: Ni agace kahariwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Kenya. Inyubako zawo ziri kuri hegitari 2 000, zizuzura mu 2030. Byitezwe ko uzinjiza miliyari y’amadolari, ukanahanga imirimo 100 000 ku mwaka.

9. Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU): Inyubako idasanzwe u Rwanda rwubakiye Kaminuza Mpuzamahanga y’Abanyamerika ya CMU, izuzura itwaye miliyoni hafi 10 z’amadolari. Izakira abanyeshuri bava mu bihugu 27 bya Afurika. Ni umwe mu mishinga migari iri muri Kigali Innovation City.

10. Isomero rya Kwame Nkrumah: Ni umushinga watekerejwe na Samia Nkrumah, umwana wa Kwame wagejeje Ghana ku bwigenge. Rizubakwa Akosombo hafi y’Ikiyaga cya Volta.

11. Pôle numérique de Diamniadio: Ni igisubizo ku bikorwa remezo bijyanye n’itumanaho muri Sénégal. Iyi nyubako igezweho izaba irimo amacumbi 40,000 ashobora kubamo abantu 300,000.

Umujyi wa Akwaba muri Côte d’Ivoire
Imiturirwa ya Cytonn ireshya na metero 150, iri i Nairobi muri Kenya
Urugomero rukuru rwa Renaissance rwitezweho kongera ingufu muri Ethiopie
Icyambu cya Tanger Med muri Maroc kibarizwamo ibigo 750
Ikiraro gica mu kirere muri Congo Brazzaville cyubatswe n’Ikigo China Road and Bridge Corporation
Isomero rusange rya Kwame Nkrumah muri Ghana
Kaminuza ya Carnegie Mellon mu Rwanda
Umujyi w’Ikoranabuhanga wa Konza muri Kenya
Pôle numérique de Diamniadio ufatwa nk'igisubizo ku bikorwa remezo bijyanye n’itumanaho muri Sénégal
Umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Tanger na Casablanca muri Maroc
Umushinga wa West Nile Delta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza