Inyubako ya KBC igiye gutahwa mu isura nshya (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 10:35
Yasuwe :
1 5

Uko u Rwanda rutera imbere, niko inyubako zizamuka ubutitsa nk’inyenyeri zitatse Umurwa wa Kigali, ubu inyubako ya KBC ikaba yiyongereye ku miturirwa imaze guhindura byinshi ku isura y’uyu mujyi.

Iyi nzu iteganye na Kigali Convention Centre ni imwe mu zigomba gukuraho urwitwazo rw’abagifite ibiro mu nzu zo guturamo cyangwa abagicururiza ahadasobanutse, ikaba yiyongera mu gice cyagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli n’imyidagaduro, “Kimihurura Gateway”.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Mutarama 2016 ni isura nshya y’inyubako ya KBC cyangwa Kigali Business Center yari ku Kimihurura guhera mu 2003, yabagamo ibikorwa by’ibigo nka La Planète Club, Chicken Tonight, Sony na Brioche, yavuguruwe igice kimwe hakiyongeraho inyubako nshya ndende, ngari kandi yererana.

Inzu ubwayo ifite ubuso bungana na metero kare 14,500 zagenewe amaduka na metero kare hafi 4,000 zagenewe ibiro, hakiyongeraho parking z’imodoka zirenga 200.

Umuyobozi wa KBC, Mporanyi David, yabwiye IGIHE ati “Hazaba harimo amangazini menshi kuko 75% igenewe ibikorwa by’ubucuruzi naho 25% igenewe ibiro bizaba biri muri iki gice cy’inzu zigerekeranye zigera ku munani. Hejuru ku gisenge ho twahateganyirije restaurant izaba ifasha umuntu gufata amafunguro yitegeye Umujyi wa Kigali wose.”

Iyi nyubako ya KBC iteretse ku buso bungana na metero kare 24,000 igomba kurangira itwaye miliyari 21 Frw. Ayo mafaranga arimo 48% yatanzwe n’umushoramari wa KBC Ltd na 52% y’inguzanyo za banki.

Ni urugero rwiza rwa ‘Green Building’

Iyi ni inyubako abikorera bamaze kubengukwa kuko hafi 35% by’imyanya yamaze gufatwa, kandi ikazaba irimo ikintu cyose bitewe n’abamaze kugaragaza ubushake bwo kuyikoreramo. Nibura mu mezi abiri izaba yafunguye imiryango.

Harimo Supermarkets, banki, abacuruza imyenda, Farumasi, restaurant, n’ibindi, ikaba yujuje ibyangombwa kuko ari za zindi zigezweho mu kurengera ibidukikije cyangwa Green Building mu Cyongereza.

Mporanyi yakomeje agira ati “Yubatse mu buryo bugezweho, burengera ibidukikije, ku buryo nko mu biro twateganyije ko umuntu uzayikoreramo atazajya akenera ibyuma byinjiza ubuhehere mu nyubako. Abahanga bayihaye uburyo butuma ubushyuhe butinjira mu nzu, hakazajya hahora ubuhehere karemano.”

Imyuka iva mu byuma bikonjesha izwi nka hydrofluorocarcons (HFCs) igira uruhare rukomeye mu kuzamura igipimo cy’ubushyuhe ku Isi. Mu Ukwakira 2016 nibwo ibihugu hafi 200 byakoraniye i Kigali, byemeranya ku mugambi wo gukumira iyo myuka binyuze mu ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal.

Ibiciro si rya buye ritameneka!

Mporanyi avuga ko uko ugenda ufata ahantu hanini ni nako ibiciro bigabanyuka, kuko niba ufashe nka metero kare 10 bitazaba kimwe n’uzafata metero kare 100.

Yakomeje agira ati “Ubundi dutangirira kuri 21750 Frw kuri metero kare ku gice cy’ubucuruzi, naho ku gice cy’ibiro dutangirira kuri 17400 Frw kuri metero kare. Ariko uko ugenda ufata ahantu hanini ni nako natwe tugenda tugabanya igiciro.”

Yashimangiye ko mu gukora uyu mushinga harebwe ishusho y’inyubako izahesha isura nziza Umujyi wa Kigali, ku buryo ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Bitewe n’ahantu yubatse, izaba ari n’ihuriro ry’abanyamahanga basura u Rwanda bakeneye urwibutso rwo gusubirana iwabo, cyane cyane ku bikorerwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa KBC bushimangira ko iyi nyubako izahaza ibyifuzo by’abakiliya ndetse n’abayisura bakaba baranyuzwe n’uburyo yubatse, ku buryo guhera mu Ukwakira umwaka ushize aba mbere bari bamaze guhitamo aho bazakorera.

Iyi nyubako yubatswe n’ikigo gikomeye cy’Abashinwa, Beijing Construction Engineering Group, BCEG, mu gihe inyigo y’imiterere y’inyubako yakozwe n’ikigo cy’Ababiligi, CERAU ari nacyo gikurikirana ibikorwa by’ubwubatsi.

KBC nshya iteganye na Kigali Convention Centre ni imwe mu zigomba gukuraho urwitwazo rw’abagifite ibiro mu nzu zo guturamo cyangwa abagicururiza ahadasobanutse, ikaba yiyongera mu gice cyagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli n’imyidagaduro, “Kimihurura Gateway”
Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Mutarama 2016 ni isura nshya y’inyubako ya KBC cyangwa Kigali Business Center yari ku Kimihurura guhera mu 2003
Uko ugenda ufata ahantu hanini ni nako ibiciro bigabanyuka, kuko niba ufashe nka metero kare 10 bitazaba kimwe n’uzafata metero kare 100
Mu bamaze gufatamo ibyicaro, harimo amabanki, amaguriro agezweho ndetse n'abandi bashaka aho gushyira ibiro
Iyi nyubako irimo ibiro ndetse n'imyanya yo gukoreramo ibikorwa by'ubucuruzi
Iyi ni inyubako abikorera bamaze kubengukwa kuko hafi 35% by’imyanya yamaze gufatwa, kandi ikazaba irimo ikintu cyose bitewe n’abamaze kugaragaza ubushake bwo kuyikoreramo. Nibura mu mezi abiri izaba yafunguye imiryango
Inzu ubwayo ifite ubuso bungana na metero kare 14,500 zagenewe amaduka na metero kare hafi 4,000 zagenewe ibiro, hakiyongeraho parking z’imodoka zirenga 200
Igishushanyo mbonera cy'iyi nzu ukirebeye mu kirere
KBC yatangiye kubakwa mu buryo buvuguruye mu 2016
Inyubako nshya isimbuye iyi yari ishaje

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza