Inyigo yizwe nabi y’umushinga wa Kalisimbi w’utumodoka tugendera ku migozi igiye gusubirwamo

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019, hagiye gukorwa indi nyigo y’umushinga wa Kalisimbi w’utumodoka tugendera ku migozi ukaba witezweho kuzateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Uyu mushinga watekerejweho nyuma y’inyigo yakozwe n’itsinda ry’abarimu bo mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye u Rwanda mu 2009, babona ko imisozi ya Mugogo na Kalisimbi ibereye ubukerarugendo ku bayisura.

Gusa ikirunga cya Karisimbi kiri ku burebure bwa metero 4,507 hejuru y’inyanja, byagaragaye ko mu kukigenda bigoye, ku buryo na kajugujugu hari aho ikugeza, ugakora urugendo rw’amasaha ane ngo ugere ku mpera z’uyu musozi, n’andi abiri usubira aho waturutse.

Icyo gihe basanze hakwifashishwa utumodoka duhuza iyo misozi tugenda ku migozi ‘Cable Cars’, tuzajya dukoreshwa mu kujyana cyangwa kuvana abantu kuri Karisimbi, bikaba umusanzu ukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Uyu mushinga wakabaye waruzuye mu Ugushyingo 2015 ariko biza kugaragara ko inyigo yawo yizwe nabi ari na yo mpamvu mu mwaka utaha w’ingengo y’imari izasubirwamo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yavuze ko inyigo ya mbere ngo byagaragaye ko hari uburyo ishobora kubangamira ibidukikije bituma bafata umwanzuro wo gukora indi.

Yagize ati “Umushinga wa Kalisimbi wagizemo imbogamizi zijyanye no kubungabunga ibidukikije ku buryo hari bamwe bavugaga bati ntabwo wizwe neza biba ngombwa ko twongera gusubira mu nyingo, ubu inyigo zizasubirwamo, ibijyanye n’ibidukikije bizasuzumwa kugira ngo turebe uburyo twarushaho kuwunoza, usubire kuri gahunda yo gukomeza.”

Uyu mushinga wari wakunze kubura abashoramari bawukora kuko uhenze, aho byari biteganyijwe ko uzatwara miliyoni $38, ni ukuvuga asaga miliyari 25 Frw.

Biteganyijwe ko utu tumodoka tugendera mu kirere tuzaba dushobora gutwara abantu 200 mu isaha, tukazaba dukora amasaha umunani ku munsi, ku buryo mu mwaka tuzaba dutwaye abagenzi 544, 000.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, mu bijyanye n’ubukererugendo, harimo ko u Rwanda rugomba kuva kuri miliyoni 404$, imibare yo mu 2017, rukagera kuri millioni 800 $ mu mwaka wa 2024.

Uku ni ko utu tumodoka tuba tumeze...
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yavuze ko inyigo ya mbere ngo byagaragaye ko hari uburyo ishobora kubangamira ibidukikije
Utwo tumodoka tuzatuma ba mukerarugendo babasha kugera ku kirunga cya Kalisimbi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza