Kwamamaza

Intumwa zo muri Benin,Nigeria na Zimbabwe zakuye amasomo kuri Polisi y’u Rwanda

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 07:49' na IGIHE


Intumwa enye z’abagore zituruka muri Benin, Nigeria na Zimbabwe zasuye ishami rya Isange Stop Centre rya Kacyiru kugira ngo zirebe uko u Rwanda rukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana ndetse n’uko rwita ku barikorewe.

Bahageze bakiriwe n’umuhuzabikorwa wa Isange, SP Shafiga Murebwayire wabasobanuriye amavu n’amavuko y’iki kigo na serivisi abakigana bahabwa.

Zatambagijwe ibyumba bya Isange ya Kacyiru ndetse zisobanurirwa serivisi zitangirwamo. Zeretswe icyumba abana bakirirwamo, icyakirirwamo abantu bakuru, ahakorera abagenzacyaha, aha akaba ari ho uwakorewe ihohoterwa atangira ubuhamya by’ibyamubayeho, amakuru atanze akaba ari yo ashingirwaho mu kumufasha no guha ubutabera ucyekwa gukora icyo cyaha ndetse n’uwagikorewe.

SP Shafiga yazibwiye ati “Twakira abagore n’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe. Muri serivisi tubaha harimo kubapima, kubavura no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibyo byose tubibakorera ku buntu.Ubu ni bumwe mu buryo igihugu gikoresha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no kwita ku barikorewe.”

Yakomeje agira ati “Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita ku batugana. Serivisi zacu ntizirangirira hano mu kigo; ahubwo abatugana turabasura kugira ngo turebe uko bamerewe ."

Mu ijambo rye, Nhepera Neddi waturutse muri Zimbabwe yagize ati “Ibi birashimishije kandi bisubiza icyizere abakorewe ihohoterwa.Tubigiyeho ibintu byinshi bizatuma tunoza ibikorwa byacu byo kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa."

Mugenzi we wo muri Benin witwa Olga Tchiakpe yatatse Isange agira ati “Iki ni igitekerezo cy’umwihariko kandi Abanyarwanda mukwiye guterwa ishema n’iyi gahunda yanyu y’indashyikirwa."

Kugeza ubu Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 27. Iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, binyuze mu Imbuto Foundation.

Isange ikurikiranwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved