00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa za Afurika y’Epfo zagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’Intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Dr. Naledi Pandor, byabereye mu Mujyi wa Pretoria.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri twitwer yavuze ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano.

Yanditse iti “Nyuma y’uruzinduko Minisitiri Biruta yagiriye i Pretoria mu kwezi gushize aho yahuye na mugenzi we, itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo riri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Iki ni ikindi kimenyetso ko impande zombi zifite ubushake bwo kongerera ingufu umubano hagazi yazo.”

Ntabwo hatangajwe ingingo nyir’izina zibanzweho ariko hasobanuwe ko ibiganiro byaba iby’i Kigali n’iby’i Pretoria bigamije gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Uretse ibyo biganiro biri kuba hagati y’izo minisiteri, abakuru b’ibihugu nabo barahuye ku wa 18 Gicurasi 2021, ubwo bari bitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabereye i Paris mu Bufaransa.

Dr Vincent Biruta,ubwo yakiraga itsinda ry’Intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo
Intumwa za Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda n'iza Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Afurika y'Epfo mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .