00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye mu biganiro i Luanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 September 2024 saa 11:21
Yasuwe :

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 14 Nzeri 2024 zahuriye mu biganiro i Luanda muri Angola, bigamije gushakira akarere k’ibiyaga bigari amahoro n’umutekano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bubakira ku byagezweho mu mezi atandatu ashize.

Yagize ati “Inama y’inyabutatu ya Luanda ya kane irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n’abaminisitiri n’abofisiye mu iperereza mu mezi atandatu ashize.”

Inama y’aba baminisitiri ishingira ku myanzuro yafatiwe mu yabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024. Icyo gihe bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.

Igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n’Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma y’aho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola (umuhuza) igenamigambi ry’uko bizakorwa.

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.

Muri iyi nama, hafashwe undi mwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.

Inzobere mu iperereza zo mu bihugu bitatu zasabwe guhura, zigasuzuma uburyo ihagarikwa ry’imirwano riri kubahirizwa, zikanasesengura uko FDLR izasenywa. Zahuye inshuro ebyiri, zishyiriza Angola raporo.

Tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, abahagarariye ibi bihugu bongeye guhurira i Luanda, basesengura raporo y’inzobere mu iperereza ku ihagarikwa ry’imirwano no gusenya FDLR.

Raporo yatanzwe ku busesenguzi mu igenamigambi ryo gusenya FDLR yagaragaje ko hari ibidasobanutse ku buryo bizakorwa.

Banzuye ko tariki ya 9 n’iya 10 Nzeri bazongera guhura, bakaganira kuri izi ngingo, ariko ntabwo bahuye. Ibiganiro babyimuriye kuri uyu wa 14 Nzeri.

Intumwa z'u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe. Yakiriwe i Luanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Therese Kayiwamba, ubwo yageraga i Luanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu
Abayobozi ku mpande zombi bagomba kuganira ku muti urambye w'ibibazo bimaze igihe hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri Nduhungirehe ubwo yinjiraga mu cyumba cy'ibiganiro aganira na mugenzi we wa Angola
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Téte António, yitabiriye ibi biganiro nk'umuhuza
Guverinoma ya RDC ikomeje gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FLDR
U Rwanda rwasabye ko kugira ngo umuti uboneke, RDC igomba guhagarika imikoranire na FDLR kandi ikibazo cy'impunzi na M23 kigakemurwa mu nzira za politiki
Ibiganiro bya Luanda birasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka
Inzobere mu butasi zahuriye i Luanda mu ntangiriro za Kanama 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages