Kwamamaza

Intumwa z’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano zitegerejwe i Kigali

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 06:52' na Rabbi Malo Umucunguzi


Intumwa z’agashami gashinzwe ibihano mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi, zitegerejwe i Kigali mu ruzinduko zigomba kugirira muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Iri tsinda kuri iki Cyumweru ryahereye muri Uganda, aho ryagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr. Ruhakana Rugunda.

Mu biganiro yagiranye n’iryo tsinda rirebana n’ibijyanye n’ibihano kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko haganiriwe ku gukomeza gushyira igitutu ku mitwe yitwaje intwaro ikomeje gushinjwa guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.

Iryo tsinda riyobowe na Abdellatif Aboulatta, rigizwe n’abagize akanama ka Loni gashinzwe umutekano bahagarariye Espagne, Misiri, u Bufaransa na New Zealand.

Aboulatta ni Ambasaderi wa Misiri mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2014, ubu akaba ari Umuyobozi w’Akanama gashinzwe kurwanya iterabwoba mu Kanama Gashinzwe Umutekano ka Loni.

Ako kanama gashinzwe ibihano gashamikiye ku kanama ka Loni Gashinzwe umutekano ku Isi, kakaba kagizwe n’abanyamuryango b’ibihugu 15, gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yihariye y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Mu myaka myinshi ishize, imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ADF (Allied Democratic Forces) na LRA (Lord’s Resistance Army) yabonye ibirindiro muri RDC, iteza umutekano mucye mu gihugu abasivili bamwe barapfa ndetse ibihumbi by’abandi bavanwa mu byabo.

Mu mezi abiri ashize, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashimangiye ibihano kafatiye RDC bijyanye no kugura intwaro, gufatira imitungo no gukumira ingendo ku bayobozi batandukanye kugeza kuwa 1 Nyakanga 2017.

Mu yindi myanzuro, akanama ka Loni kasabye itsinda ry’impuguke gukusanya no guseengura amakuru arebana n’ubufasha buva mu karere no hanze yako buhabwa imitwe yitwaje intwaro, icuruzwa ry’intwaro n’abakora ibyaha binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Aka kanama kandi kategetse RDC gukomeza gushimangira umutekano, kuzuza inshingano zayo no kugenzura intwaro n’ibisasu hamwe no kugaragaza neza ahantu izo ntwaro ziri nk’uko bikubiye muri gahunda y’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda yabwiye iri tsinda rya Loni ko Uganda kimwe n’ibindi bihugu by’akarere biri gushyira hamwe mu gushakisha akarere gatekanye harimo na RDC.

Iyi nama ibanjirijwe n’iheruka guhuza Perezida Joseph Kabila wa RDC na Yoweri Museveni wa Uganda yabereye i Kasese muri Uganda, aho baganiriye ku bibazo birimo n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ADF.

Abdellatif Aboulatta, ukuriye iri tsinda
Intumwa za Loni mu biganiro na Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved