Intugunda mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel ku kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Imiryango irindwi iharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel, ku wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 yasabye u Rwanda kutemera kwakira abimukira babarirwa mu bihumbi 40 Guverinoma ya Israel, yemeje ko izohereza mu gihugu.

Mu cyumweru gishize Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y’abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudani bakazoherezwa mu Rwanda.

Nkuko BBC yabitangaje, iyo miryango itegamiye kuri leta yemeje ko Isael n’u Rwanda bizahura mu minsi ya vuba kugira ngo barangize iby’amasezerano yerekeranye no kohereza ibihumbi by’abimukira mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta masezerano yari yakagezweho hagati y’u Rwanda na Israel yo kwakira abo bimukira ariko yemeje ko byaganirwagaho.

Yagize ati “Turi mu bihugu byinshi byegerewe, ibi byabaye mu myaka nk’ibiri cyangwa umwe n’igice ushize. Ntabwo twashoboye kurangiza ibiganiro, ariko ni ukuri ko twegerewe na Israel nka kimwe mu bihugu yifuza kwimuriramo bamwe mu mpunzi ifite.”

Yongeyeho ko abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda na Leta ya Israel baganira ku bijyanye n’ibizaba bikubiye mu kwimura izo mpunzi, bityo bakazareba uburyo bashobora kuzanwa mu gihugu, imyifatire yabo n’uburyo bazaba bitwa by’igihe kirekire.

Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel mu cyumweru gishize cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzemera kwakira ndetse nawe akazahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda ku neza.

Ibyo ngo biri mu mugambi icyo gihugu gifite wo gufunga inkambi ya Holot yashyirwagamo abimukira batemewe n’amategeko bavaga muri Afurika, ikigo kiri mu butayu hafi y’umupaka wa Misiri na Israel.

Amakuru avuga ko Israel yemeye no kwishyura itike y’indege izageza aba bimukira mu Rwanda nubwo hatashyizwe ahagaragara amasezerano yabayeho hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ntiyemeranya na Israel kuri iyi gahunda yo kwirukana abimukira kuko kuva mu 2013 kugera muri Kamena 2017, ngo hari abajyanywe mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko gukurikirana no kugenzura imibereho yabo bikaba bigoranye.

Iyi miryango kimwe na UNHCR, ivuga ko ihangayikishijwe n’uko abo bantu bashobora kuba batarabonye igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye u Rwanda kutakira abimukira Israel izohereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza