Intore za REG zasabwe kuba umusemburo w’iterambere, zihabwa izina ry’Indemyabusugire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ubwo yasozaga Itorero ryagenewe abayobozi n’abakozi ba Sosiyete nyarwanda ishinzwe ingufu REG, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabibukije ko ari imbarutso y’Iterambere u Rwanda rwifuza.

Ni itorero ryatangijwe ku wa wa 26 Kamena 2019 ryitabirwa n’abagera ku 181, aho ryari rimaze iminsi irindwi mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi yagize ati "Mujye muhora muzirikana ko uruhembe murasaniraho ari ingenzi mu gihugu cyacu kuko nta gihugu cyatera imbere kidafite Ingufu z’amashanyarazi".

Yibukije Indemyabusugire (Intore za REG) ko kuva kera umuriro wahoze ari ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubusugire bw’Igihugu cyacu bityo utagomba kubura.

Yabasabye kugira imikorere ishingiye ku ndangagaciro z’Umuco nyarwanda, kandi bagashyira imbere inyungu z’Igihugu kurusha izabo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bamporiki Edouard yashimiye Indemyabusugire imyitwarire bagaragaje mu Itorero, abasaba gukomeza kurangwa n’umuco w’ubutore aho bazaba bari hose.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, mu kiganiro yagejeje kuri izi ntore, ubwo yazihaga izina n’Icyivugo, yazisabye kumva neza icyerekezo Igihugu gifite cyo kugeza amashanyarazi kuri bose mu mwaka wa 2025 no kwiga uburyo byashyirwa mu bikorwa.

Yababwiye ko igihugu kibategerejeho byinshi ariko ibimaze gukorwa ni byinshi ku buryo bitanga icyizere ko n’ibisigaye bizagerwaho.

Umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’Umutekano, Gen James Kabarebe, mu kiganiro yahaye indemyabusugire, yababwiye ko Umutoza w’Ikirenga afitiye u Rwanda icyerekezo cyagutse kandi yifuza ko abanyarwanda bose bacyumva neza.

Ati "Ushobora kugira icyerekezo kizima ariko iyo abantu bose batacyumva neza biragorana".

Yabasabye kumva neza icyerezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame no kumufasha kugishyira mu bikorwa, bageza amashanyarazi adacika ku baturage bose.

Itorero rya REG ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero na REG.

Abayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry'Itorero rya REG
Perezida w'Itorero ry'igihugu, Edouard Bamporiki na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo hasozwaga Itorero ry'abakozi ba REG
Gen James Kabarebe yabwiye izi ntore Umutoza w'Ikirenga afitiye u Rwanda icyerekezo cyagutse kandi yifuza ko abaturage bose bacyumva neza
Intore zafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi, nyuma yo gusoza Itorero
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb Gatete Claver aganira n'umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza