Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irasimbuza Bazivamo uherutse kwegura muri EALA

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukwakira 2016 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016 iratora umudepite usimbura Christophe Bazivamo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Bazivamo yeguye mu minsi ishize nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC), ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite rivuga ko amatora atangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, mu cyumba cy’Inteko Rusange cy’Umutwe w’Abadepite.

Mu 2012 nibwo Abadepite b’u Rwanda muri EALA batangiye indi manda y’imyaka itanu igomba kurangira muri Kamena 2017, bivuze ko usimbura Bazivamo arangiza manda ye isigaje amezi agera ku munani gusa.

Bazivamo yatorewe kwinjira muri EALA ku itariki 13 Kamena 2011 asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi icyo gihe wari wagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho aba Minisitiri w’Intebe akaza gusimburwa na Anastase Murekezi.

Muri EALA, Umuryango FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe bagiramo abadepite bane naho PL, PSD, Urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga bakagira umudepite umwe.

FPR ifitemo Martin Ngoga, Hajabakiga Mugorenejo Patricia na Rwigema Pierre Céléstin, hagasigara umwanya wa Christophe Bazivamo weguye. PL ifite Odette Nyiramirimo, PSD ikagira Dr. François Xavier Kalinda, Urubyiruko ruhagarariwe na Ndikuryayo Straton, abagore bahagarariwe na Nyirahabineza Valerie mu gihe abafite ubumuga bahagarariwe na Dr. James Ndahiro.

Bivuze kandi ko umudepite mushya utorwa ari butangwe na FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe na yo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite baratora umusimbura wa Christophe Bazivamo muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza