00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego z’abafungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma bigishwa imyuga itandukanye (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Abagororwa b’abagore bafungiwe muri gereza ya Ngoma batangaje ko kwigishwa imyuga itandukanye, byabarinze kwigunga ndetse binabafasha gutekereza uburyo baziteza imbere mu gihe baba bashoje ibihano byabo.

Ibi barabivuga nyuma y’aho muri iyi gereza hashyiriwemo imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, ubudozi, kwiga gusoma no kwandika ndetse abanafitemo abana babo nabo bagashyirirwaho irerero ribafasha.

Ibi bikorwa byose ngo bigamije gufasha abagororwa kwiyungura ubumenyi no kubafasha kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje ibihano byabo aho gufungurwa basubira mu byaha.

Iyo ugeze muri iyi gereza usanga nibura buri mugororwa aba ahugiye mu bintu bitandukanye. Hari ababa bigishwa gusoma no kwandika, abandi bari kwiga kubaka, abandi badoda bitandukanye na mbere kuko babaga bicaye ntacyo bakora.

Bamwe mu bagororwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko uku kubigisha imyuga itandukanye bibarinda kwiheba no gutekereza ku miryango yabo ahubwo bikabafasha kwiyungura ubumenyi buzabafasha mu buzima bwo hanze.

Niyindagira Edith wiga umwuga w’ubwubatsi, yavuze ko bataratangira kwiga abenshi bahoranaga ubwigunge ariko ngo aho batangiriye kwiga abenshi ngo babikora kandi babikunze kuko bizabafasha nibagera mu buzima bwo hanze.

Ati “ Tutaratangira kwiga twari turi mu bwigunge dufite ibibazo bitandukanye umunsi ku munsi, ariko igihe kigeze cyo kuza ku ishuri twaraje none turi kuhigira ibintu byinshi, ubu intego yanjye mfite mu kwiga ubwubatsi ni uko ninsohoka nzagira uko niteza imbere.”

Mukagatare Eugenie umaze kwiga imyuga ibiri itandukanye irimo kuboha icyibo no kudoda, yavuze ko kuri ubu afite intego yo kuziteza imbere nasoza igifungo cye cy’umwaka asigaje.

Ati “ Nkimara kugera muri gereza naje nihebye ariko ngezemo mpasanga ubuyobozi bwiza bumba hafi nabanje kwiga kuboha icyibo none ubu nanatangiye kwiga kudoda kuburyo ninsohoka iyo myuga ibiri izamfasha mu kwiteza imbere nkareka kwishora mu gukora ibyaha.”

Nizeyimana Alice wasoje kwiga ubwubatsi akanabona akazi ko kwigisha bagenzi be we, yavuze ko afite icyizere ko umwuga w’ubwubatsi yigiye muri gereza uzamutunga naramuka afunguwe.

Ati “ Nkatiye imyaka itatu. Nkigera hano rero nahise niga uyu mwuga kuburyo ubu nanubakishiriza inzu umuntu ikarinda irangira, ubu nsigaje umwaka umwe ariko ninsohoka nkagera hanze mfite icyizere ko uyu mwuga uzantunga haba mu kuwigisha cyangwa mu kubakisha. Uyu mwuga uzamfasha gutunga umuryango wanjye no kudasubira mu byaha ukundi.”

Yankurije Vestine we yavuze ko akigera muri gereza yari azi ko aje mu bwigunge ariko ngo yagiriwe amahirwe asanga banigisha imyuga itandukanye kuburyo umuntu asohoka atandukanye n’uburyo yafunzwe.

Yavuze ko kuri ubu yamaze guhinduka kandi yamenye umwuga yiteze ko uzamufasha mu kwiteza imbere.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvenal, avuga ko ubusanzwe urwego ayoboye rufite inshingano zo kugorora abagororwa kugira ngo bazasoze ibihano byabo ari abaturage bafitiye akamaro igihugu ndetse n’imiryango yabo.

Yavuze ko kwigisha abagororwa kandi amashuri n’indi myuga bifasha abagororwa mu kurwanya ubujiji bikanabarinda kuba bashorwa mu bikorwa bibi kubera kudasobanukirwa.

Uretse gereza y’abagore ya Ngoma yigishirizwamo imyuga, hari n’izindi gereza eshanu zatoranijwe zigishirizwamo imyuga icumi mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi. Izo gereza harimo iya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

Hari kandi gereza ya Rwamagana yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudiran’ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho hakigishirizwa imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro buvuga ko impamyabushobozi abagororwa bahabwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe n’abandi bakoresha.

Abagore biga ubwubatsi bafite icyizere cyo kuziteza imbere nibafungurwa
Abagororwa bandi bigishwa indimi zirimo Icyongereza n'Igifaransa
Abiganjemo abakuze bigishwa kuboha ibiseke
Akanyamuneza ni kose ku biga ubwubatsi muri gereza ya Ngoma
Bamwe mu babigisha ni abagororwa basoje kwiga imyuga muri iyi gereza
Bigishwa gusoma no kwandika
Harimo abigishwa kudoda kuburyo byazabafasha nibaramuka bafunguwe
Ibyishimo biba ari byose muri gereza y'abagore ya Ngoma
Izi ni napero zakozwe n'abagororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .