Nubwo ari Minisiteri ifatiye runini igihugu, yo n’inzego z’ibanze ishinzwe kureberera hakunze kuvugwamo ibibazo cyane cyane iby’imiyoborere birimo kwegura ka hato na hato kw’abayobozi, gukurwaho, guhindugurika kw’abakozi bya buri kanya mu nzego ishinzwe n’ibindi.

Mu kiganiro Indiba y’Ibivugwa tugiye kugaruka ku mpamvu zituma bigoye kuramba kw'aba bayobozi cyane muri iyi Minisiteri n’inzego z’ibanze ishinzwe kureberera, icyakorwa n’uko ahandi inzego nk’izi zikora.