00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intasi ya Somalia yari yaraburiwe irengero byahishuwe ko yishwe na Al-Shabaab

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Somalia yatangaje ko intasi yayo yaburiwe irengero guhera muri Kamena, yishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabaab, bishyira iherezo ku bibazo byari bimaze igihe byibazwa ku maherezo ye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi muri Somalia, NISA, rwatangaje ko umukobwa witwa Ikram Tahlil Farah, wari warabuze mu kazi, “yaguye mu biganza bya Al-Shabaab”.

Yabuze bwa mbere ku wa 26 Kamena uyu mwaka. Ibura rye ryatumye umuryango we utakamba ubaza Guverinoma gusobanura aho yarengeye. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu na bo bahise batangira kubyuririraho maze babigira ingingo bifashisha mu gushaka abayoboke.

NISA yatangaje ko igiye gukurikirana abamwishe ku buryo babiryozwa. Uru rwego ariko ntirwigeze rutangaza igihe n’aho Farah yiciwe.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Al-Shabaab wahakanye ibirego by’uko ari wo wivuganye Farah.

Mu itangazo uyu mutwe wanyujije ku rubuga rwawo rwa internet ku wa Gatanu, Umuvugizi wawo yavuze ntacyo bazi ku rupfu rwa Farah wari ufite imyaka 24.

Ikram Tahlil Farah wari ufite imyaka 24 yishwe na Al-Shabaab

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .