Intara y’Amajyaruguru yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama, abanyarwanda bamaze kumenyera ko bahurira hamwe ku rwego rw’umudugudu bakizihiza Umunsi w’Umuganura; aho basangira bakanishimira umusaruro.

Abaturage b’Intara y’Amajyaruguru guhera uyu mwaka ntibazongera guhurira ku rwego rw’umudugudu ngo bizihize uyu munsi, ahubwo bazawizihiriza mu miryango yabo, aho abantu bavukana cyangwa bafite icyo bapfana bazahurira hamwe bakishima, bakaganira n’abafitanye ibibazo bakabishakira ibisubizo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuye ko izi mpinduka zizahoraho bazihisemo nyuma yo gusesengura bagasanga kimwe mu bitera amakimbirane mu gihugu ari uko imiryango itakigira ikintu kiyihuza baheraho baganira ku bibazo biri mu muryango.

Avuga ko bifuza ko abantu bumva ko kwicara nk’abavandimwe bifite agaciro kuruta uko bapfa guhura gusa mu midugudu.

Ati “Twifuza ko abantu bavukana bahura bakaganira. Dufite ikibazo cyo kuba hari imiryango myinshi idafite ababyeyi bapfuye yaba muri jenoside cyangwa abapfuye mu mfu zisanzwe, ariko ibyo ntibibuza ko hari abantu bava inda imwe cyangwa bafite icyo bapfana cya hafi bahura bagasangira ariko ukaba n’umwanya cyane cyane wo gukemura ibibazo biba biri mu muryango”.

Gatabazi avuga ko ukurikije ibibazo bakira mu baturage, hari imiryango myinshi usanga abantu bava inda imwe kuri Papa na Mama, ariko ugasanga uyu munsi batavugana, bapfa amasambu, bapfa utuntu duto ngo umwe yimye undi inzoga, abagore babo bahuriye muri uwo muryango ntibumvikane, bikabagiraho ingaruka.

Uku kutumvikana kw’abantu bava inda imwe cyangwa se kw’abakazana na ba Sebukwe na ba nyirabukwe, biza kugira ingaruka ku bana babo kuko nabo bakura bari mu rwango rw’abo batumvikana ugasanga ari ikibazo gikomeye.

Gatabazi ati “Twumva dukomeje gutyo umuryango wazacika akaba ari yo mpamvu twifuje ko abantu baganirira mu muryango”.

Hari impungenge zuko hari abatazemera kwicarana mu miryango kubera inzangano bafitanye. Gatabazi avuga ko nibumva ko ari umurongo intara yafashe kandi bakabona abandi babikora nabo bizajya kugera ku mwaka wa gatatu hari icyahindutse.

Ati “Abanyarwanda bafite ubunararibonye bwo kubabarirana ku buryo twumva nta kidashoboka abantu bapfa ntibasabane imbabazi ngo babane nk’abavandimwe, mu gihe n’abantu biciwe imiryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bemera gutanga imbabazi baziha ababagiriye nabi barabana kandi babanye neza”.

Abayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe imiyoborere myiza bakoze inama ebyiri ku rwego rw’intara biga kuri iyi ngingo, basabwa kujya kuzikora ku turere, bimenyeshwa abanyamadini n’amatorero kandi biravugwa mu midugudu hirya no hino ku buryo bizubahirizwa.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko kuwa kabiri iyo bakiriye ibibazo by’abaturage, buri gihe haba harimo nka 60% bituruka ku makimbirane ari mu miryango.

Umunsi w’umuganura uzizihizwa tariki ya 2 Kanama 2019, mu nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Guverineri Gatabazi yavuze ko Umuganura uzizihizwa mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza