Kwamamaza

‘Ino ni i Kigali’ imvugo ituma abakozi bo mu rugo bimwa ibiryo,bakihimura

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 09:58' na Tombola Felicie


Kurya biri mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, gusa usanga hari abakozi bo mu rugo bimwa ibiryo n’abakoresha babo bitwaje ko i Kigali ubuzima buhenze nyamara mu masezerano bagiranye kurya bitaravanywemo.

Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’abakozi 150 bo mu rugo yateguwe n’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Iterambere Rirambye n’Imibereho myiza y’Umuryango (ADBEF), bagaragaje ko kumenya uburenganzira bwabo byatumye batinyuka kuganira n’abakoresha babo ku mpamvu zituma bahohoterwa.

Mu buhamya bwatanzwe na Mwanakuze Josiane ku mibereho ye y’akazi ko mu rugo nyuma y’imyaka itandatu amaze agakora, yavuze ko abakoresha bitwaza ko ubuzima bwa Kigali buhenze bakavutsa uburenganzira abakozi.

Josiane yavuze ko aha mbere yakoze akiza i Kigali ubwo yari afite imyaka 18 yabyukaga saa cyenda z’ijoro agakora ubutaruhuka,bamubona yicaye bikaba ikibazo , ibyo byatumye ahava ajya ahandi.

Aha kabiri, ngo yabaye nk’uhungiye ubwayi mu kigunda kuko sebuja na nyirabuja babacuruzi bamusigiraga umwana w’uruhinja , yabaza icyo ari burye kuko bo batahiraga rimwe ninjoro, bakamubwira bati’ Ino ni i Kigali uzajya urira rimwe ninjoro ari uko dutashye.”

Uyu mukobwa kuri ubu ufite imyaka 25 asanga abakoresha iyo babaye babi batuma n’umukozi abihimuraho,niba yakundaga abana akabanga cyangwa niba atibaga akabiba kubera imibereho mibi.

Ati “Nubwo njyewe nta kibi nabakoreye kuko numvaga ko umwana atari we kibazo, sinatinya kuvuga ko hari abakozi bashobora kwihimura kubera kwimwa ibiryo, cyangwa guteka ibiryo ntubiryeho ukagira ibyawe biciriritse.”

Josiane ngo kuva yabona amahugurwa ya ADBEF ku burenganzira bwa muntu, asigaye aganira n’abakoresha be kandi kubera kwizigama yatangiye n’ibikorwa byo gucuruza imbuto Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Uwiduhaye Marie Claire w’imyaka 21 we avuga ko kuba umukozi adafatwa nk’abandi bana bose bari mu rugo ari ihohoterwa.

Ati”sinisanzuraga,no kuruhuka nabikoraga badahari baza nkerekana ko ntabigenewe ariko kuba narahawe amahugurwa ubuzima bwarahindutse numva ko mfite agaciro kandi kuruhuka ubu mbyemerewe igihe nakoze inshingano zanjye neza.”

Marie Claire we ngo maze kugura imashini idoda imyenda nyuma y’umwaka umwe yizigamira nk’umusaruro akesha uyu muryango.

Ku ruhande rw’Umurenge wa Kimisagara, Odette ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge yatangaje ko abakozi ari abo kubahwa kuko usanga bafite urugo rwose mu biganza byabo.

Ati”Abakozi bo mu ngo ni abantu bo kubahwa, tubasigira abana bacu, baradutekera, tubasigira ingo zacu, ni abantu badufatiye runini rero dukwiye kububaha.”

Ndagijimana Lyhotely washinze uyu muryango ADBEF (Association pour la Defense des Droits,de Développement Durable et du Bien-Etre Familial )yatangaje ko kuva umwaka ushize bahuguye abakozi bo mu rugo 105, ibyo bikaba byaratanze umusaruro.

Mu cyiciro cya kabiri barateganya guhugura abakozi 150 bo mu karere ka Nyarugenge mu mirenge ya Kimisagara,Gitega Rwezamenyo na Nyakabanda.

Mwanakuze Josiane avuga ko abakozi bihimura akenshi baba bimwe bumwe mu burenganzira bw'ibanze nko guhabwa ibiryo n'ibindi
Ndagijimana Lyhotely washinze umuryango ADBEF
Inama yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zitandukanye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved