Inka 157 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugiye guteza cyamunara inka 157, zafatiriwe kubera kuvogera Ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Ni umwanzuro wafashwe hashingiwe ku cyemezo cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza cyo ku wa 24 Gashyantare 2018, kivuga ko inka zizajya zifatirwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zizajya zigurishwa muri cyamunara, amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya leta.

Umuhesha w’Inkiko wahawe kurangiza iyo cyamunara, Me Ndayobotse Silas, yatangaje ko iyi cyamunara izaba ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019.

Ati “Cyamunara izabera aho izi nka ziherereye mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Cyamunara izabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura inka zizagurishwa kizatangira saa yine z’amanywa.”

Iyi cyamunara yabanje guteza ikibazo ubwo umuturage witwa Steven Safari ufite inka 104 mu zahafatiwe, yaregeye urukiko arusaba guhagarika icyemezo cyo kugurisha inka ze. Avuga yabanje kuzibura akaza kumenya ko zafatiwe ku butaka bwa gisirikare. Nyuma yo kunanirwa kumvisha ubuyobozi bw’akarere ngo burekure inka ze, ku wa 22 Nyakanga yitabaje Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Urukiko rwaje kwanzura ko nazo zigurishwa hamwe n’izindi muri cyamunara. Mbere cyamunara yarebaga inka 158, ariko mu gihe zimaze zifatiriwe harimo imwe yapfuye.

Mu byumweru bishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwateje cyamunara inka 493 z’aborozi 18, havamo miliyoni 83.2 Frw mu gihe Akarere ka Nyagatare kabonye miliyoni 25 Frw mu nka 180 zagurishijwe, z’aborozi 13.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko uwo mwanzuro w’uturere wafashwe ku bw’umutekano w’amatungo y’abatuye Intara y’Iburasirazuba no kurinda ikwirakwizwa ry’indwara z’amatungo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi buvuga ko Gabiro ari agace karimo indwara nyinshi kuko kabamo inyamaswa nyinshi z’agasozi.

Ubuyobozi bwa RDF n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze iminsi bagirana ibiganiro n’abaturage, ku ngaruka zo kuragira amatungo yabo mu gace karimo uburwayi.

Mbere ngo hashyizweho ibihano birimo amande arimo kuva ku 15 000 Frw kugeza ku 38 000 Frw, ariko ngo ntabwo byatanze umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza