Ingo zirenga ibihumbi 195 zizagezwaho amashanyarazi bitarenze Kamena 2018

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ibikorwa remezo (Mininfra), yahize ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira kuwa 30 Kamena 2018, uzasiga ingo 195 625 zigejejweho amashanyarazi yaba aturuka ku muyoboro mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gusinya imihigo ya 2017/18 hagati ya Mininfra n’ibigo biyishamikiyeho, iyi Minisiteri yatangaje ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi yaba akomoka ku muyoboro mugari n’ayo ku mirasire y’izuba zingana na 40.7%, ni ukuvuga izigera ku 986 933 mu gihugu hose.

Iyi mihigo yasinywe ishingiye kuri gahunda za Leta zirimo; icyerekezo 2020, EDPRS II, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi n’izindi, irimo ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ingo nshya 195 625 zizahabwa amashanyarazi harimo 96 648 zizahabwa aturuka ku muyoboro mugari na 98 977 zizahabwa akomoka ku bindi birimo imirasire y’izuba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Germaine Kamayirese, yasobanuye ko ingufu z’amashanyarazi ziri mu gihugu zihagije kandi hari n’indi mishinga ikomeje gukorwa, ku buryo nta mpungenge z’uko uyu muhigo utakeswa.

Yagize ati “Ingufu z’amashanyarazi dufite zirahagije ku buryo abaturage twahigiye uyu mwaka kubagezaho amashanyarazi nta mpungenge dufite z’uko twaba dufite amashanyarazi make atazakwira abaturage, ndumva ntazihari.”

Mininfra ivuga ko igihugu cyihagije ku mashanyarazi kuko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera zaa tanu z’ijoro ubwo ingo nyinshi ziba zicanye, hasaguka MW 30, naho ku manywa hagasaguka MW 50 kuko haba hakora inganda n’inzu zikorerwamo gusa.

Kamayirese akomeza avuga ko ku bufatanye n’abikorera abaturage bazanabona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Kugeza ubu hari abikorera barenga 26 bari mu gihugu cyose ku buryo abaturage batagerwaho n’umuyoboro mugari bakoresha akomoka ku zuba.

Mu gutanga amashanyarazi hazakomeza kwitabwa ku baturage batuye mu midugudu, ahantu hahurira abantu benshi; udukiriro, amavuriro, ibigo by’amashuri, amasoko, aho bategera imodoka.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko gahunda yayo 2017- 2024 izasiga abanyarwanda bose bagejejweho amazi meza n’amashyanyarazi, hagamijwe ko imibereho y’abagize umuryango ikomeza kuba myiza.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, James Musoni asinya imihigo ya 2017/18
Minisiteri y’ibikorwa remezo (Mininfra), yahize ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira kuwa 30 Kamena 2018, uzasiga ingo 195 625 zigejejweho amashanyarazi
Mininfra ivuga ko igihugu cyihagije ku mashanyarazi kuko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera zaa tanu z’ijoro ubwo ingo nyinshi ziba zicanye, hasaguka MW 30, naho ku manywa hagasaguka MW 50 kuko haba hakora inganda n’inzu zikorerwamo gusa
Nyuma y'isinywa ry'iyi mihigo, abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza