00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yatanze umuburo ku bahindura ingo utubari, ko zizafungwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Kamena 2021 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi mu nzego z’ibanze bazagaragaraho kujenjekera abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bazabihanirwa ndetse aburira abaturage basigaye baragize utubari mu ngo zabo.

Ubu butumwa Minisitiri Gatabazi yabugeneye Abanyarwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye bashinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’abandura n’abo gihitana ikomeje gutumbagira by’umwikariko kuva mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena 2021.

Ni na yo mpamvu, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo amasaha abantu badakwiye kurenza bataragera mu ngo zabo ndetse no guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere.

Minisitiri Gatabazi yabwiye RBA, ko hari amabwiriza yashyizweho kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ariko zinarinde abaturage be kuba bacyandura. Avuga ko ikigamijwe atari uguhana abarenze kuri aya mabwiriza ahubwo ari ukurinda abaturage.

Yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abantu barenga ku mabwiriza y’ubwirinzi nkana ariyo mpamvu igihe kigeze ko abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo bashyiramo imbaraga kugira ngo bakebure abaturage.

Ati “Hari ibyemezo byari byarafashwe n’inzego z’ibanze na za Njyanama ku bihano bihanishwa abantu, ndetse hari n’ibyari byarafashwe n’urwego rwa Polisi byunganira ibyo, ndagira ngo nibutse abayobozi ko ibyo byemezo bikwiye gushyirwa mu bikorwa na byo.”

Yakomeje agira ati “Abagomba guhanwa, bahanwe. Ndetse hari n’abantu bafata utubari bakadushyira mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga na zo ziraza gufungwa.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abandi bantu bananiwe kubahiriza amabwiriza ku buryo hari umuntu usangwa yarenze ku mabwiriza, agahanwa, ejo akongera akabisubira gutyo gutyo.

Aba ngo nk’abacuruzi b’utubari bazabikora bazajya bafungirwa ibikorwa kugeza ubwo Covid-19 izarangira mu Isi.

Ati “Ba bandi basubira icyaha, ukamufungira rimwe, kabiri, gatatu akomeza kongera gukora akabari cyangwa se kutubahiriza amabwiriza muri ubwo bucuruzi bwe, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 [….] ubu ngubu niko biraza kujya bigenda.”

Yakomeje agira ati “Tuzajya tumufungira azategereze igihe Covid-19 izaba yahagaze abone kongera gukora. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe nyuma y’amezi atatu akongera agakora ikosa, nyuma y’amezi atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukora muri ubwo buryo.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Polisi y’Igihugu gushyira imbaraga mu iyubahiriza ry’aya mabwiriza ndetse by’umwihariko abayarengaho inshuro irenze imwe bagahanwa mu buryo ntangarugero.

Menya ibihano ku barenga ku mabwiriza ya Covid-19

Ibihano byagiye bishyirwaho ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bigenda bitandukana bitewe n’akarere kuko byashyizweho n’Inama Njyanama z’Uturere.

Mu Mujyi wa Kigali baheruka gushyiraho ibihano mu mwaka ushize, aho nk’umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se akambaye nabi, acibwa amande y’ibihumbi 10Frw no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire ku mpamvu agomba kwirinda iki cyorezo akakirinda n’abandi.

Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe bihanishwa amande 10Frw no gushyirwa ahabugenewe [muri stade] mu masaha 24.

Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ni ibihumbi 25Frw, ugafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe ushyiriyeho iryo koranabuhanga.

Uwarengeje amasaha yagenwe yo kugera mu rugo na we acibwa amande y’ibihumbi 10Frw. Agashyirwa ahabugenewe mu masaha 24 akigishwa hagamijwe kuzamura imyumvire ku kwirinda Covid-19.

Ikigo gifashwe cyarengeje umubare w’abakozi bagenwe gukorera mu kazi nk’uko byagenwe n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa ibihumbi 150Frw, kikaba cyahagarikirwa ibikorwa kugeza hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Utwaye umugenzi kuri moto kandi utwaye moto adafite umuti wabugenewe wifashishwa mu gusukura intoki (hand sanitizer), azajya acibwa ibihumbi 25Frw, kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itanu.

Gutwara umugenzi kuri moto kandi umugenzi atambaye agatambaro mu mutwe, utwaye moto yishyura ibihumbi 25Frw, kandi ikinyabiziga cye kigafungwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Gutwara umugenzi ku igare bihanishwa amande y’ibihumbi 3Frw, kandi uwari utwaye igare n’uwo yari atwaye bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, bahabwa inyigisho, naho igare rigafungwa iminsi irindwi.

Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19, uwarengeje umubare yishyura ibihumbi 25Frw, kandi ikinyabiziga kigafungwa iminsi itarenze itanu.

Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uhagarariye umuryango yishyura amafaranga ibihumbi 10 kuri buri muntu warenzeho. Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe, ubuyobozi bw’irimbi bwishyura ibihumbi 25Frw kuri buri muntu warenzeho.

Kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uwakiriye uwo muhango (idini cyangwa itorero, aho biyakirira, ushinzwe irangamimerere), acibwa amande y’ibihumbi 25Frw kuri buri muntu warenzeho.

Ibi bihano bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi. Ikindi ni uko hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

Ibijyanye no gutegura ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), ibyo guha ikaze umwana (baby shower) n’ibindi; uwatumiye n’uwakiriye abantu bishyura ibihumbi 200Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa agacibwa ibihumbi 25.

Abafatiwe muri ibyo birori bose bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bahabwe inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda covid-19. Mu gihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ibijyanye no gukoresha amateraniro mu rusengero, mu kiriziya no mu musigiti ataremererwa gufungurwa, bihanishwa kwishyura ibihumbi 150Frw.

Ibijyanye no gukoresha amateraniro mu rusengero, mu Kiliziya no mu Musigiti utubahirije amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyangwa yose, bihanishwa amande y’ibihumbi 100Frw, no guhagarikirwa ibikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda coronavirus nta burenganzira, bihanishwa ibihumbi 50Frw, no gushyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, hagatangwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire.

Gutoroka ahagenewe kwita ku banduye Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayiketsweho, bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw ku watorotse, ndetse n’ibihumbi 100Frw ku wamwakiriye.

Ibi byiyongeraho gusubizwa aho acumbikirwa habugenewe, bitabangamiye ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kwanduza abandi ku bushake.

Gufungura akabari ahasanzwe akabari, muri butike, muri hoteli, muri supermarket, muri resitora, mu rugo n’ahandi hose hahinduwe akabari, uwabikoze azajya yishyura ibihumbi 150Frw.

Aha hiyongeraho gufungirwa ibikorwa yari asanganywe nibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko bitarenze amezi atatu, akazafungurirwa ariko agaragaje ingamba yashyizeho zo kwirinda Covid-19.

Gufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahundiwe akabari, uwafashwe yishyura ibihumbi 25Frw, hiyongereyeho gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 agahabwa inyigisho.

Aha ni ho Minisitiri Gatabazi yavuze ko uzajya afatwa yakoze akabari mu rugo ashobora kuzajya afungirwa n’inzu yabagamo. Ni mu gihe uzajya afatwa yasubiye ikosa azajya afungirwa kuzageza igihe Covid-19 izarangirira.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatanze umuburo ko ingo zahinduwe utubari na zo zizajya zifungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .