00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingamba zo guhashya Covid-19 zimaze kwirukanisha abakuru b’Imidugudu 388

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Kanama 2021 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi mu nzego z’ibanze barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bafatiwe ibyemezo bikakaye birimo no kubahagarika mu nshingano.

Yabitangaje mu gihe kuva kuri uyu wa 12 Kanama 2021, Abanyarwanda batangiye kubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Minaloc yavuze ko hirya no hino hari abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ndetse ngo bakaba banakingirwa ikibaba cyangwa bagafatanya n’abayobozi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugeza ubu abakuru b’imidugudu 388 bamaze kuvanwa ku nshingano, nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bitandukanye birimo gufatirwa mu tubari two mu ngo barenze ku mabwiriza ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye n’amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Yavuze ko hari n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu tugari, imirenge n’uturere bagera kuri 478 nabo bahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Hari igihe abantu baba bagikerensa Covid-19 bumva ko ari iya kure cyangwa ahandi ariko uyu munsi twese turemeranya ko yageze ahantu hose, yageze mu cyaro […] ntabwo ikiri iyo gukinishwa.”

Yakomeje agira ati “Rero abajya gushakishiriza […] kunywera ahantu hatemewe, abo ngabo turabafata, tukabahana.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bakwiye kuzirikana ko ubuyobozi budakwiriye kubiruka inyuma kandi ubizima ari ubwabo bakwiye kwirinda.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi badakwiriye kuba aba mbere mu kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .