Kwamamaza

Ingabo zizajya mu butumwa muri Sudani y’Epfo zasabwe guhagararira neza u Rwanda

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 07:52' na Cyprien Niyomwungeri


Umugaba w’ingabo zirwanira mu Kirere Brig. Gen. Charles Karamba, yasabye ingabo z’u Rwanda zigiye kujya i Juba muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, kubumbatira indangagaciro n’umutima wo gukunda igihugu no gufatanya bahesha ishema u Rwanda.

Ingabo 165 zigizwe n’abapilote b’indege, abakanishi n’ababafasha mu kazi, zizahaguruka i Kigali kuwa 31 Kanama ziyobowe na Lt Col Innocent Munyengango.

Zizasimburayo izari zimazeyo umwaka wose ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNAMISS).

Brig. Gen. Karamba yasabye izo ngabo gushimangira indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda n’iz’igihugu muri rusange.

Yabibukije akazi kabategereje abasaba kwitegura inzitizi izo arizo zose bashobora kuzahura nazo, kandi bakarangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwitwararika mu byo bazaba bakora byose.

Yagize ati “Mugomba kumenya ko hari inzitizi zitandukanye aho mugiye. Muzakenera kumenya aho hantu, aho mukorera, abaturage baho no gukorana neza n’ingabo zo mu bindi bihugu.”

Izi ngabo zirwanira mu kirere zifite inshingano zo gutwara abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imizigo yabo, gushaka amakuru bakoresheje indege zabugenewe, gukora ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi.

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyongeye kwadukamo imirwano nyuma y’aho mu kwezi gushize ingabo z’uwari Visi Perezida, Riek Machar zikozanyijeho n’iza Perezida Salva Kiir. Kugeza ubu Machar yahungiye muri Congo Kinshasa.

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zatangiye kujya muri Sudani y’Epfo mu 2012. Izisoje ubutumwa, mu gihe cy’amezi 11 zakoze ingendo z’indege 741, zatwaye abagenzi 11,933 n’imizigo ingana n’ibiro 1,227,000.

Brig.Gen Karamba, Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved