00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado zabyaje umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zafashije umugore wo muri iyi ntara kubyara. Ni nyuma yo kumuha ubutabazi bw’ibanze no kumubaga.

Uyu mugore witwa Zainabo Soumaile yagejejwe mu bitaro bya RDF biri Afungi, nyuma yo kumara iminsi ibiri ari ku gise ariko yarabuze umufasha.

Zainabo Soumaile w’imyaka 24 ni umwe mu baturage bakuwe mu byabo n’ibyihebe byari bimaze igihe byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Ni umwe mu baturage baherutse gusubizwa mu byabo n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

Nyuma yo kumara iminsi ari ku gise, yagejejwe muri ibi bitaro by’Ingabo z’u Rwanda ananiwe ndetse anarembye.

Ingabo z’u Rwanda zahise zimwitaho arabagwa yibaruka umwana w’umukobwa upima 3,2kg. Kugeza ubu ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bumeze neza nubwo batarasezererwa n’abaganga.

Uretse uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, zinagira n’uruhare mu kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage dore ko no muri ibi bitaro hari kuvurirwa umwana w’umuhungu uherutse guturikanwa n’igisasu.

Mu ruzinduko Perezida Kagame Paul aherutse kugirira muri Mozambique yabwiye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda ko bamaze gukora byinshi bikomeye ariko abibutsa ko akazi kagikomeje.

Yababwiye ko nyuma yo guhashya ibi byihebe hakurikiyeho akazi ko kurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.

Uyu mugore yabyajwe n'Ingabo z'u Rwanda
Zainabo Soumaile n'umwana yibarutse bameze neza
Ingabo z'u Rwanda zita ku baturage ba Mozambique, aha zavuraga umwana w'umuhungu wakomerekejwe n'igisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .