00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zafashe agace ka Mbau mu mirwano yaguyemo ibyihebe 11

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Kanama 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado birakomeje. Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zafashe agace ka Mbau aho abo barwanyi bari barahungiye ubwo bateshwaga icyicaro gikuru cyabo cya Mocimboa da Praia.

Mbau ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y’imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n’ahandi.

Ingabo z’u Rwanda zateye muri ako gace ziturutse Mocimboa da Praia izindi ziturutse Mueda.

Kuri uyu wa Gatanu mbere y’uko zinjira Mbau, mu bilometero bitanu ni ho zatangiriye imirwano, zihahura n’ibyihebe biri hagati ya 80 na 100 habera imirwano ikomeye yarangiye ibyo byihebe bikubiswe inshuro, byinshi biricwa, nyuma imirambo 11 ni yo yagaragaye.

Bivugwa ko hari n’abandi bapfuye nubwo imirambo yabo itagaragaye aho kuko ngo yatwawe n’abo barwanyi, bamwe bagendaga bayikurura n’imigozi.

Mu bikoresho byafashwe harimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n’ibindi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yabwiye IGIHE ko nubwo Mbau yafashwe, ibikorwa byo kurwanya iyi mitwe bikomeje.

Ati “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwana ku wa Kabiri, mu nzira zigenda zikabona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo bahungaga bava Mocimboa da Praia.

Aho zarengaga, zatemaga ibiti zikabishyira mu muhanda nk’uburyo bwo gufunga inzira ku buryo ingabo zibirwanya zitabona aho zinyura.

RDF yifashishaga imodoka nini z’intambara mu gukura ibyo biti mu muhanda, ahandi ikifashisha imashini mu kubikata. Kamwe mu duce twarimo ibiti byinshi ni ahitwa Naquitengue.

Akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.

Muri uru rugamba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi akaba ari bo bahacungira umutekano mu gihe abasirikare bo bakomeza imbere barwana.

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

Muri uko kubaha amafaranga, ni na ko babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

Umuyobozi wawo ntazwi, gusa mu bantu benshi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba ari “umunyamahanga” kandi ko “yahunze igihugu” kuva ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwohereje ingabo muri Mozambique.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

Hari bamwe mu bashinzwe umutekano bo muri Mozambique babwiye IGIHE ko aba bantu atari bo bayobora iyi mitwe, ndetse hari n’umuturage wavuze ko umwe muri aba amuzi “kuko ari kavukire mu gace ka Palma” mu gihe abawutangije bo baturuka mu mahanga.

Bamwe mu barwanyi bawo baba bavuga Igiswahili ndetse bafite n’inyandiko zo mu Giswahili. Iyo baca, baba bavuga ngo “Allah Akbar”, hanyuma bagakata abantu imitwe bakayimanika ahirengeye, abagabo bakabakata n’ubugabo bwabo.

Bashimuta abagore n’abana bakajya kubatoza intambara, abandi bakabagira abagore babo n’abazajya babafasha imirimo cyangwa se babatwaza imizigo. Ku bagore, ubuhamya bwinshi IGIHE yabonye ni uko batwara “abeza ku isura” gusa.

Ingabo z'u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kugarura umutekano muri Cabo Delgado
Mu gace ka Naquitengue, Ingabo z'u Rwanda zifashishije imodoka mu gukura mu nzira ibiti ibyihebe byagiye bitema bigasiga mu nzira mu buryo bwo kuzifunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .