Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Ingabire Victoire wari warakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga igifungo cy’imyaka 15, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imbabazi, akaba yasubiye mu buzima busanzwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa 13 Ukuboza 2013, Ingabire uyobora Ishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda, yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Uyu mugore yavuye mu Buholandi aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo mu mwaka 2010, ariko agongana n’amategeko kubera ibyaha yakoze ubutabera bukamukurikirana .

Yasohotse muri gereza ashimira imbabazi yahawe na Perezida Kagame nubwo akiyumvamo ko batavuga rumwe.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika wafashe icyemezo cyo kundekura akansubiza mu buzima busanzwe, kuko ntekereza ko nawe abona ko icyiza ari uko Abanyarwanda dushyira hamwe, ari abatavuga rumwe ari n’ubuyobozi tukubaka igihugu cyacu.”

Ingabire yavuze ko mu gihe amaze muri gereza yagiye akurikirana ubuzima bw’igihugu, yemeza ko hari byinshi byagezweho kandi n’ibindi byinshi bizagerwaho ku bufatanye n’Abanyarwanda bashyize hamwe.

Ati “Sinshidikanya ko rero ko kuba abantu batavuga rumwe cyangwa batabona ibintu kimwe, ubundi bigomba kutubera isoko yo kubaka igihugu cyacu mu mahoro, tukagira imiyoboro inyuranye yo gucishamo ibyo bitekerezo, iha buri wese ubwo bwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza nta nkomyi, kuko aribwo buryo bwiza bwo gushyigikira iterambere rirambye ndetse no kubaka ejo hazaza heza ku rubyiruko.”

Ingabire Victoire ntiyifuje kugira icyo ahita avuga niba agiye gukomeza politiki yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nubwo Ingabire yahamijwe ibyaha n’ubutabera, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakomeje kumufata nk’uwafunzwe ku mpamvu za politiki.

Uhawe imbabazi ategetswe iki?

Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ryasohotse ku wa 14 Nzeri 2018, rivuga ko Ingabire Victoire Umuhoza wahawe imbabazi agomba kugira ibyo akurikiza birimo gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibindi asabwa ni ukwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Anasabwa kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.

Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu. Iyo adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

Iri teka rinavuga ko Ingabire ashobora kwamburwa imbabazi yahawe mu gihe akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; cyangwa se atubahirije kimwe mu byo yategetswe kubahiriza.

Ingabire Victoire afashe icyangombwa kimufungura, yashimiye Perezida Kagame ku mbabazi yamuhaye


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza