Indwara yo kuribwa mu mavi yibasiye abiga muri GS Rambura Filles ikomeje kuba amayobera

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Kamena 2019 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Urujijo rurakomeje ku ndwara yo kuribwa mu mavi yibasiye abanyeshuri b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura Filles mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura.

Iyi ndwara yagaragaye muri iryo shuri mu kwezi gushize, aho abanyeshuri bafatwa bababara mu mavi ku buryo uyirwaye atabasha gutambuka neza, nyamara abaganga bakora ibizamini bakayibura.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr. Maj. Kayitare Emmanuel yagiranye na IGIHE, yavuze kugeza ubu bataramenya ubwo burwayi ubwo ari bwo.

Yagize ati “Mu kwezi gushize tariki 25 nibwo batubwiye ikibazo cy’iyi ndwara yafashe abanyeshuri, bafatwa baribwa mu mavi ku buryo uwari uyirwaye atabashaga kugenda neza. Bukeye twoherejeyo itsinda ry’abaganga batandukanye bakora ibizamini byose bishoboka ariko ntihagira indwara igaragara.”

Dr Kayitare yavuze byabaye ngombwa ko abanyeshuri bahabwa imiti ibafasha kuruhuka, bamwe barakira abandi biranga.

Ati “Nubwo hari abamaze kuyikira haracyari abandi bakiyirwaye, kuko ubwo najyaga kubasura kuri uyu wa Gatanu nasanze hari abandi bagera kuri 30 bafashwe nayo, nabo batangiye gukurikiranwa ngo bavurwe.”

Nubwo abaganga bataramenya iyo ndwara, Dr Kayitare yavuze ko bakeka ko yaba ari hystérie, indwara bakunze kwita indege iterwa no kubura vitamine ya B12 mu mafunguro bafata cyangwa bikaba biterwa n’umunaniro.

B12 ni vitamine igira uruhare mu ikora ry’utunyangingo tw’igice cy’amaraso atukura (hemogrobules rouge) dutwara umwuka mwiza mu mubiri ndetse ikanafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.

Iboneka mu biribwa bikomoka ku matungo nk’inyama, amafi, amagi n’amata.

Dr Kayitare yagize ati “Tukimara gukora ibizamini ntibigire icyo bitanga, twatangiye gukeka ko bishobora kuba biterwa no kubura Vitamine B12 mu mafunguro bafata.”

“Twanaganiriye n’ubuyobozi bwaho batubwira ko abo bana badakunze gukora siporo, gutemberezwa no kubaha umwanya uhagije wo kwidagadura n’ibindi bibafasha kuruhura ubwonko nyuma yo kwiga. Twaketse ko ari umunaniro kuko n’abatahaga bakajya iwabo bahitaga bakira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal , yabwiye IGIHE ko bakomeje gufasha iri shuri gukurikiza inama z’abaganga.

Ati “Nazindukiyeyo muri iki gitondo mfatanya n’abanyeshuri gukora siporo, tunakangurira abayobozi b’ishuri kubahiriza inama za muganga. Tugiye no gushyiraho itsinda ry’abakozi bacu bajye babasura buri munsi babafashe kubahiriza ayo mabwiriza.”

Muri 35 bafashwe n’iyo ndwara mu mpere z’iki cyumweru, bane nibo bamaze gukira naho abandi 10 bazajyanwa mu miryango yabo kwitabwaho byisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza