Indwara y’ubuganga yageze mu nka z’i Kamonyi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Kamena 2018 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi hamaze gupfa inka eshanu zimwe muri zo zikaba zarishwe n’indwara y’ubuganga ‘Rift Valley Fever’ nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubworozi (RAB ) cyabitangaje.

Inka eshanu zo mu mirenge ya Nyarubaka, Rukoma, Ngamba na Kayenzi guhera ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo zagaragaweho n’indwara idasazwe yo kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri kandi zikananirwa kurya biziviramo gupfa, mu gihe izindi zigera ku 10 zahakaga zagiye ziramburura.

Nyuma yo kubona inka zipfa muri ubu buryo, ubuyobozi bwa RAB bwafashe ibipimo ngo hamenyekane icyo izi nka zirwaye.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yatangarije IGIHE ko ibipimo byerekeanye ko zimwe zazize indwara y’ubuganga.

Yagize ati “Zimwe zazize Rift Valley Fever, izindi zazize indwara ziterwa n’uburondwe. Ubu turi gukingira aho uburwayi bwagaragaye tunavura izaba zirwaye tunafuherera mu rwego rwo kwirinda uburondwe. Ubundi Akarere ka Kamonyi kari karakingiye iriya ndwara ahegereye ibishanga bya Nyabarongo, ubu aho iriya ndwara yagaragaye ni ahaje ibizenga binini by’amazi kubera imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yatangarije IGIHE ko ari ubwa mbere inka zo muri ako karere zirwaye iyi ndwara.

Yagize ati “Navuga ko ari indwara idasazwe kuko ni ubwa mbere twayirwaza[…]ni idwara idakira kuko muri izo zapfuye abaganga b’amatungo bagerageje kuzivura ariko ntizakira.”

Yasabye abaturage kwirinda kuragira inka ku gasozi kandi iyo babona igaragaje ibimenyetso byo kurwara iyi ndwara bakabimenyesha abaganga b’amatungo.

Tariki ya 25 Kamena 2018 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nibwo yatangaje ko indwara y’ubuganga yari imaze kwica inka 110 mu Ntarwa y’Iburasirazuba mu gihe izigera kuri 784 zari zimaze kuvurwa.

Iyi ndwara yagaragaye ku wa 18 Gicurasi 2018 iterwa na virusi ikwirakwizwa n’imibu, igafata amatungo yuza nk’inka, ihene n’intama n’izindi zo mu gasozi ndetse n’abantu.

Iyi ndwara y’ubuganga ifata mu kibaya cya Rift Valley Fever irangwa n’ibimenyetso birimo kuramburura mu byiciro byose byo guhaka, kunanirwa kurisha, umuriro mwinshi hejuru ya dogere 40, gucika intege, kuva amaraso mu mazuru, gutukura cyane ku nda y’amaganga , kugabanyuka k’umukamo ndetse n’ibindi byinshi ariko ibi akaba aribyo by’ingenzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza