Indorerezi za AU zashimye ko Green Party na PS Imberakuri yinjiye mu Nteko

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Indorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), zakurikiranye amatora y’Abadepite mu Rwanda, zatangaje ko kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kwa Green Party na PS Imberakuri, ari ikimenyetso cya demokarasi n’ubwisanzure.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 6 Nzeri 2018, indorerezi za AU zavuze ko kuba amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yaratsindiye imyanya mu Nteko byerkana ko buri wese afite uburenganzira bwo gutora uwo yifuza.

Aichatou Mindaoudou Souleymane wari uyoboye itsinda ry’indorerezi 30 zoherejwe na AU, yavuze ko bashimishijwe n’umutuzo waranze amatora kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye kugera mu kubarura amajwi.

Yavuze ko banishimiye ko bwa mbere amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatsindiye imyanya mu Nteko, ndetse ngo ni ikimenyetso cya demokarasi ishinze imizi.

Ati “Twishimiye ko bwa mbere abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsindiye imyanya, ndatekereza ko ari ikimenyetso ntakuka cya demokarasi”.

“Binatwereka ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ndetse hari n’imiyoborere myiza, kandi ahari imiyoborere myiza na demokarasi iba ihari.”

Yanavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye kwigira ku Rwanda gukora amatora mu mucyo kuko bimenyerewe ko amatora ateza imvururu, nyamara mu Rwanda nta zaharanzwe.

Gusa izi ndorerezi zisaba imitwe ya politiki itandukanye kujya yohereza indorerezi mu byumba by’itora kugira ngo imenye neza uburyo ibikorwa byagenze.

Zinasaba komisiyo y’igihugu y’amatora gukaza ubukangurambaga mu baturage bakajya bitabira amatora basobanukiwe neza ibikorwa bagiyemo.

Indorerezi za AU zohereje amatsinda 12 mu ntara enye z’igihugu n’umujyi wa Kigali, zisura ibyumba by’itora 155.

Aichatou Mindaoudou Souleymane wari uyoboye itsinda ry’indorerezi 30 zoherejwe na AU avuga ko bishimiye uko amatora yagenze
Indorerezi za AU zikurikiye raporo ya nyuma y'imigendekere y'amatora y'Abadepite
Aichatou Mindaoudou Souleymane yavuze ko kuba Green Party na PS Imberakuri binjiye mu Nteko ari ikimenyetso cya demokarasi n'ubwisanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza