Indi ntambwe mu gukaza gukurikirana ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Mata 2018 saa 10:20
Yasuwe :
1 0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ku wa 16 Mata 2018 , batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko ryo kurwanya ruswa, rizongera umubare w’ibyaha bifatwa nka ruswa ndetse n’ibyo kunyereza umutungo wa leta, rikanagena ibihano bikomeye kuruta ibisanzwe.

Ni kenshi abantu bafatwaga bakekwaho kunyereza umutungo wa leta cyangwa kurya ruswa ariko bakarekurwa kubera ko uburyo babikozemo budahuye n’ibisobanuro by’ibyo byaha mu mategeko.

Mu mushinga w’itegeko rishya harimo ibikorwa byinshi bititwaga ibyaha bya ruswa ubu bigiye kujya bibyitwa. Harimo nk’ubushukanyi bugamije indonke, kwakira cyangwa gutanga impano zitemewe n’amategeko, kwaka cyangwa gutanga ruswa y’igitsina, ikimenyane, icyenewabo, kwikungahaza mu buryo butemewe n’amategeko n’ibindi.

Ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta nabyo byasobanuwe neza muri uyu mushinga, aho harimo nko gukoreshwa umutungo wa Leta icyo utagenewe, gukoresha nabi umutungo wa Leta, kwaka cyangwa gutanga amafaranga y’umurengera, gutanga inyungu zidafite ishingiro n’ibindi.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye, Judith Uwizeye, yavuze ko ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo byasobanuwe neza muri iri tegeko kugira ngo Leta igaragaze ubushake bwayo mu kurwanya ibyo byaha.

Yagize ati “Twazamuye ibihano kuko twifuza kurwanya icyaha cya ruswa, twubaka igihugu kitihanganira ruswa ndetse no guca intege abagifite umutima wo gukora icyaha.”

Ibihano byahanaga ibi byaha nabyo byazamuwe, aho nk’ibyahanishwaga kuva ku gifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri itatu, byashyizwe ku gifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ibyahanishwaga kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu byashyizwe ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, Musangabatware Clement, yavuze ko bishimiye kuba kunyereza umutungo wa Leta byashyizwe mu byaha bya ruswa, ngo kuko byatumaga Umuvunyi adakurikirana ababikekwaho.

Yavuze ko bizatuma ku rutonde rw’abahamwe na ruswa hatazajya hagaragaraho abantu bakoze ibyaha byoroheje gusa nk’uko The New Times yabitangaje.

Transparency International yishimiye intambwe itewe

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko iri tegeko riri kwigwa rije kuziba ibyuho abaryi ba ruswa banyuragamo.

Ati “Iri tegeko rije kuziba ibyuho bya ruswa. Icya mbere icyaha cya ruswa gisaza vuba, ibihano byacyo ni bito ntibyateraga umuntu ubwoba ngo abikumire.”

Ingabire yakomeje avuga ko byari bibabaje kuba nk’abayobozi bakoreshaga nabi umutungo wa Leta haba mu gutanga nabi amasoko, kwiga nabi imishinga n’ibindi bikarangira bagizwe abere cyangwa dosiye zabo zigashyingurwa.

Yagize ati “Biriya byo gutanga isoko rwiyemezamirimo akarisiga ritarangiye, ibyo kuvuga ngo imishinga yizwe nabi, haba hari ruswa ibyihishe inyuma .Turashaka ko uwagaragaye muri ya makosa yo muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, niba atagaruye amafaranga yahombeje ahanwa [..] iby’abandi biragaruzwa ibya Leta nibyo bitagaruzwa.”

Ingabire yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo bumve ko itegeko ryonyine rizakemura ikibazo cya ruswa, ngo nirimara kwemeza hakwiye gukurikirana ngo harebwe niba rishyirwa mu bikorwa neza kandi abantu bagakangurirwa kwirinda ruswa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yamuritswe ku wa 3 Gicurasi 2017 igaragaza ko mu umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2016, miliyari 1.6 Frw yasesaguwe, miliyoni 590 Frw zigasohoka nta nyandiko zitanga uburenganzira, miliyoni 906 Frw zikanyerezwa naho miliyari 1.5Frw muri miliyari 1.6Frw zagaragajwe mu maraporo ashize ariko ntiziragaruzwa.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza