00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indangamuntu igiye kongera gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Rubavu na Goma

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Mu mezi abiri ari imbere indangamuntu izongera gukoreshwa mu kwambuka imipaka ihuza Akarere ka Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe kirenga umwaka byarahagaritswe kubera kugabanya urujya n’uruza hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa covid-19.

Ibi byemejwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Principal Kabeya Makosa François, yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Kane tariki 29 Nyakanga.

Aba bayobozi barebeye hamwe uko abatuye Rubavu na Goma barushaho guhahirana mu buryo bworoshye kurushaho, bakaba barashyizeho itsinda rigomba kujya rihura buri kwezi ryiga uburyo bwo kunoza ubuhahirane nk’uko Nzabonimpa yabitangaje.

Ati “Twumvikanye uburyo bwo kunoza ubuhahirane ku mpande zombi ku buryo bwo gukoresha ’jeto’ ku bafite indangamuntu bigomba gusubiraho vuba bitarenze amezi abiri. Twemeje no kunoza ubuhahirane aho bimwe mu bicuruzwa birimo amamesa na byo byemerewe kujya byinjira mu Rwanda. Hashyizweho itsinda rizajya rihura buri kwezi kugira ngo ingamba zishyirwe mu bikorwa.”

Ubwo abakuru b’ ibihugu byombi baheruka guhura muri Kanama 2021, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye arimo ayo koroshya ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’ ibihugu byombi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ ibihugu byombi.

Imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma ni imwe mu ikoreshwaga n’abantu benshi kuko mu bihe bisanzwe hanyuraga abasaga ibihumbi 55 buri munsi.

Mu bihe bisanzwe abantu baba bambuka ari benshi ku mupaka uhuza Goma na Rubavu
Ku mupaka muto na ho hanuraga abantu benshi bava cyangwa bajya mu bihugu byombi
Ku mupaka wa Petite Barriere hanyuraga uruvunganzoka rw'abantu hagikoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .