00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ya Transform Africa yari itegerejwe i Kigali yasubitswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Inama yiga ku by’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika izwi nka ’Transform Africa’ yagombaga kubera i Kigali yasubitswe.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama, bubinyujije kuri Twitter bwatangaje ko inama itakibaye kubera icyorezo cya Covid-19.

Bavuze ko nubwo ari icyemezo gikomeye gufata, byakozwe mu nyungu z’abagombaga kuyitabira kugira ngo ubuzima bwabo bubungabungwe.

Transform Africa yagombaga kuba guhera ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021, ku nsanganyamatsiko yo ’Guhuza Afurika’.

Iyi nama yagombaga kwitabirwa n’abantu bamwe bari i Kigali imbonankubone mu gihe abandi bari bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

Iyi nama iba ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

Iyi nama iba ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .