00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro yo gusubizaho ishami ry’ubuforomo mu mashuri yisumbuye igeze kure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro n’ibiganiro bigamije gusubizaho ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza mu mashuri yisumbuye no kugena uko rizakora bigeze kure ku buryo ritangira kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri utaha.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko hamaze iminsi haba ibiganiro byahuje inzego zose zirebwa n’iki cyemezo hagamijwe kunoza imirimo ya nyuma kugira ngo iri shami ritangizwe.

Aya makuru avuga ko amasomo yo muri iri shami azatangira muri uyu mwaka w’amashuri ugiye kuza. Azatangirira mu bigo by’amashuri bike byamaze kubyemererwa.

Muri iyi gahunda abanyeshuri basoje amasomo y’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nubwo barangije gusaba amashami baziga, ababyifuza kandi bujuje ibisabwa bazashyirirwaho uburyo bashobora gusaba kwiga iri shami.

Umunyeshuri uzajya urangiza umwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye azajya asaba kwiga muri iri shami nk’uko bigenda ku yandi, aho amasomo yaryo azajya atangwa kuva mu wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu ndetse bakaba banakomeza no muri Kaminuza bakazobera muri ayo masomo.

Biteganyijwe ko amakuru arambuye ku gutangiza iri shami n’inzira ushaka kuryigamo yanyuramo bizajya hanze muri iki cyumweru kigiye gutangira.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Miniteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gusubizaho Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kikigaragara.

Amashuri yisumbuye yigishaga ubuforomo ( écoles de sciences infirmières, ESI) yavuyeho mu 2007, amwe muri yo arafungwa andi yongererwa ubushobozi ku buryo abasha gutanga icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu rwego rwo kugira abaforomo bafite ubushobozi buhagije butuma bakora akazi kabo neza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza basaga 12 000, umubare wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka 10 ishize bitewe n’umuhate wa leta wo kongera umubare w’abakora iyi mirimo binyuze mu gushyiraho amashuri atandukanye mu gihugu, yigisha ubuforomo no kubyaza.

Imyiteguro yo gusubizaho ishami ry’ubuforomo mu mashuri yisumbuye igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .