Imyiteguro y’irahira rya Perezida Kagame rizitabirwa n’abasaga ibihumbi 25 irarimbanyije (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Kanama 2017 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki kugira ngo umuhango nyir’izina w’irahira rya Perezida Kagame muri manda nshya y’imyaka irindwi ugere, aho byitezwe ko buri cyiciro cy’abanyarwanda kizaba gihagarariwe muri iki gikorwa kizabera kuri Stade Amahoro.

Nkuko biteganywa n’amategeko, Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi amaze gutsinda abo bahataniraga uyu mwanya ku majwi 98.79% azarahira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 mu muhango uzitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zose.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015, rigena ko Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi bigakorwa bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye.

Niko bizagenda kuko nyuma y’iminsi 15 atsindiye kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame azarahira. Umuhango w’irahira rye uteguwe mu buryo uzakurikirwa na buri munyarwanda yaba kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu ku bazaba batari kuri Stade Amahoro.

Uko imihango y’irahira iteguye ni uko izaba mbere ya saa sita z’igitondo kugira ngo abantu babashe kubona uko basubira mu ngo zabo kuko uzaba witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 baturutse mu gihugu hose.

Abajya muri uyu muhango bazatangira kugera muri Stade Amahoro saa moya za mu gitondo aho bose bazaba bicaye mu gice cya Stade ahagana hejuru kuko hasi mu kibuga ariho hazaba hari kubera akarasisi k’ingabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ladislas Ngendahimana, yasobanuye uko imyiteguro imeze ku bijyanye n’uko abaturage bazitabira uyu muhango.

Ati “Buri Karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali kazaba gafite abantu ijana bagahagarariye, bahagarariye ibyiciro byose harimo n’abagize Komite nyobozi zose, bose hamwe uko ari uturere 27 two hanze ya Kigali bazaba ari abantu 2700 hanyuma ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali ni abantu 15.”

Yakomeje asobanura ko hashyizweho umwihariko ku turere twose mu Mujyi wa Kigali aho buri kamwe gashobora guhagararirwa n’abantu bagera ku bihumbi birindwi.

Ati “Stade rero ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25, urumva ko ubwo nihaza 2700 bavuye mu turere n’abavuye ku ntara, bazaba bageze hafi ku 2800. Hazaba hasigaye nk’ibihumbi 22, abo rero bazava mu turere two mu Mujyi wa Kigali, buri karere kemerewe kuba kashaka abantu bageze ku bihumbi birindwi bagahagararira ibyiciro byose bishoboka kuba biriho muri buri mudugudu no muri buri kagari.”

Ibyiciro aha bivugwa ni urubyiruko, abikorera, abafite ubumuga, abagore n’abandi mu ngeri zitandukanye. Yongeye ho ati “Turifuza ko bazatangira kuhagera guhera saa kumi n’ebyiri na saa moya."

Muri Stade imbere, hakomeje imyiteguro y'akarasisi k'abasirikare

Hari abayobozi bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhango

Kugeza ubu, nta rutonde ntakuka rw’abakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhango ruratangazwa gusa hari bamwe bamaze gutangaza ko bazaba bari i Kigali.

Abinyujije kuri Twitter mu minsi ishize, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou yashimiye Kagame ku bw’intsinzi, we ahita anavuga ko azitabira irahira rye.

Yagize ati “Na none nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.” Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, byitezwe ko nawe azitabira irahira ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, nkuko biherutse kwemezwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, wavuze ko Perezida Lungu yamaze kwemera ubutumire bwa Perezida Kagame w’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane.

Ku wa 6 Nzeri 2010 ubwo Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Kabiri, uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 14.

Barimo Thomas Boni Yayi wahoze ayobora Benin; Blaise Compaore wayoboraga Burkina Faso; Pierre Nkurunziza w’u Burundi; François Bozizé wayoboraga Repubulika ya Centrafrique; Perezida Idriss Deby Itno wa Tchad; Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi; Ali Bongo Ondimba uyobora Gabon; Mwai Kibaki wayoboraga Kenya; Ellen Johnson Sirleaf uyobora Liberia; Bingu wa Mutharika wayoboraga Malawi; Goodluck Jonathan wayoboraga Nigeria; Faure Gnassingbé uyobora Togo; Rupiah Banda wayoboraga Zambia.

Icyo gihe kandi hari abayobozi barimo abaminisitiri b’intebe, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’uwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, abaminisitiri n’abandi bahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Ikindi ni uko ba ambasaderi bose b’u Rwanda aho bari bahawe ubutumire bwo kuzitabira uyu muhango.

Kuri Stade Amahoro ahazabera uyu muhango, imyiteguro irarimbanyije
Abatunganya ubusitani hafi ya Stade Amahoro bakomeje kuhitaho
I Remera ahazwi nko kwa Lando hararangwa isuku nk'uko bisanzwe
Abanyarwanda basaga ibihumbi 25 nibo byitezwe ko bazitabira uyu muhango

Kanda hano urebe amafoto y’umuhango w’irahira rya Perezida Kagame mu 2010
Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza