Kwamamaza

Imyigishirize y’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda igiye kuvugururwa

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 19:51' na Philbert Hagengimana


Ishuri ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda rirateganya kuvugurura imyigishirize, nyuma y’isuzuma barimo gukora, hagamijwe kureba niba nta masomo adatangwa kandi akenewe, ari na ko harebwa uburyo inzobere mu byiciro by’amategeko runaka zarushaho kwiyongera.

Uko igihugu gitera imbere, ni na ko hagenda havuka ibyaha bishya, ari na yo mpamvu n’amategeko agenda avugururwa.

Iyo hatavuguruwe n’uburyo bwo kwigisha ayo mategeko, ntibitinda kugaragaza icyuho hagati y’abarangiza kuyiga n’uburyo bayashyira mu bikorwa.

Aho ni ho mu mwaka wa 2013, haturutse igitekerezo cyo kuba hasinywa amasezerano hagati ya Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko ishami ry’Amategeko (School of Law) n’abagenerwabikorwa baryo barimo inzego za leta n’izigenga zifite icyo zipfana n’amategeko.

Ayo masezerano azaba ayo kugira ngo abagenerwabikorwa, barifashe mu nshingano zaryo, aho izihambaye ari ukwigisha amategeko no gukora ubushakashatsi.

Ireme ry’ubumenyi buhabwa abiga amategeko burakemangwa…

Kuri uyu wa 24 Kanama 2016, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ishuri ry’Amategeko n’abagenerwabikorwa baryo, Depite Mukazibera Agnes yagaragarije iryo shuri ko hakemangwa ireme ry’ubumenyi batanga, anatanga inama yo gushaka uburyo hajya haboneka inzobere muri buri cyiciro cy’amategeko aho kugira ngo umunyeshuri ajye yigishwa byose icya rimwe.

Aganira n’abanyamakuru Depite Mukazibera yagize ati “Jyewe hano mu Rwanda mbona iyo ‘specialisation’ (Ubuzobere) idahari. Hagombye kuba umunyamategeko w’inzobere mu bucuruzi gusa, uzobereye muri siporo, uzobereye mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore n’ibindi.”

Imyigishirize y’amategeko igiye kuvugururwa

Dr.Etienne Ruvebana Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ibyo bigisha bibanda ahanini ku magambo (Theories), ariko ngo ni byiza ko ubumenyi abanyeshuri bahabwa bamenya no kubukoresha.

Dr.Ruvebana atangaza ko kuba abanyeshuri barangiza mu ishuri ry’amategeko bagera mu kazi bikabagora kukibonamo ngo batangire gushyira mu bikorwa ibyo bize, ari yo mpamvu nyamukuru yatumye batekereza kuvugurura imyigishirize, gusa ngo bikazakorwa hanagendewe ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa b’iryo shuri.

Dr.Ruvebana yagize ati “Hari gahunda yo kuvugurura. Twatangiye kwibaza ngo ‘ese amasomo yose dutanga ni ko akenewe mu buryo bumwe? Ese ntayo tudatanga kandi akenewe?’ Ibyo rero ni ibiri muri gahunda yacu y’umwaka utaha (2016/2017), hari gahunda nyinshi zo kuvugurura imyigishirize.”

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye kwigisha amategeko mu mwaka wa 1973. Isanzwe itanga amasomo y’imyaka ine, uyirangije agahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (LL.B), ariko ubu kinatanga amasomo y’icyiziro cya Gatatu (LLM) mu by’amategeko y’ubushabitsi (Master’s Programme in Business Law), no mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha ndetse n’ay’uburenganzira bwa muntu (Master’s Programme in International Criminal Justice and Law of Human Rights).

Dr Etienne Ruvebana, Umuyobozi w'Ishuri ry'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda
Abitabiriye iyi nama bagize umwanya w'ibiganiro mu matsinda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved