Imyanzuro itandatu yafatiwe mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burayi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Gukomeza gukuraho inkuta zitandukanya Abanyarwanda bategura urubyiruko ngo ruzagere ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda, ni umwe mu myanzuro itandatu yafatiwe mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burayi.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wabaye ku matariki ya 7-8 Nyakanga 2018, ubera mu gace ka Coventry mu Bwongereza. Wahurije hamwe abanyamuryango basaga 480 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane w’Uburayi.

Muri uwo mwiherero, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi yavuze ko isura y’igihugu izasigasirwa binyuze mu guha umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “Twite ku rubyiruko muri uyu mwiherero kuko turifuza ko isura nziza y’u Rwanda rw’uyu munsi ari rwo ruzayikomeza kandi rukayigira iyarwo uko ibihe bizasimburana iteka.”

Abitabiriye uyu mwiherero kandi babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo no kujya inama z’uburyo bwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Uyu mwiherero wafatiwemo imyanzuro itandatu ikurikira:

1. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda hashyirwa imbere ubunyarwanda bwo shingiro ry’amahoro n’amajyambere.

2. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda n’amateka y’u Rwanda n’ururimi rw’ikinyarwanda kugira ibyo uRwanda rumaze kugeraho n’ibyo ruteganya kugeraho bizashobore kurindwa no gukomeza rubiteza imbere.

3. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gukomeza gukuraho inkuta zitandukanya Abanyarwanda ahubwo hakabaho gutegura urubyiruko kugira ngo ruzagere ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda.

4. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gushyira imbaraga mu gushyira hamwe bashyira mu bikorwa imishinga y’iterambere mu Rwanda nk’uko Abanyarwanda bari mu gihugu batangiye kugira Umuco.

5. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasaba ko amakuru y’ibikorerwa mu Rwanda yajya abagezwaho kurusha uko byari bisanzwe, bityo barusheho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

6. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje ko umwiherero w’umwaka utaha uzabera mu Bufaransa.

Ruhashya Egide, uhagarariye Abanyamuryango ba FPR INkotanyi batuye mu Bwongereza avuga ijambo ryo gusoza ku mugaragaro Umwiherero
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César atanga ikiganiro
Kananura Jean Marie uhagararariye abanyamuryango ba RPF baba mu Bubiligi

Béatrice Kabuguza waturutse mu Bufaransa ashima uko bakiriwe mu Bwongereza
Dr Ngoga Innocent waturutse muri Norvege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza