Ikimoteri cya Nduba kimuwe ikubagahu, umuzigo uremereye Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage bagituranye n’ikimoteri rusange cya Nduba, giherereye mu Murenge wa Nduba cyahimuriwe bitunguranye gikuwe i Nyanza ya Kicukiro.

Ibi aba bayobozi bari barangajwe imbere na Mukaruliza Monique, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, bwabibwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC),ubwo bari bagiye kubasobanurira bimwe ku makosa yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015.

Iyi Raporo yagaragaje ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo kwimura iki kimoteri cyari i Nyanza ya Kicukiro, maze ibibazo cyatezaga abaturage bo muri aka gace bukabyimurira mu batuye i Nduba nta nyigo ibanje gukorwa.

Fidèle Ndayisaba wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ubwo icyo kimoteri kimurwaga, yabwiye Abadepite ko icyo kimoteri kijya kwimurwa inzego zibakuriye zabahaye ukwezi kumwe ngo kibe kimuwe i Nyanza ya Kicukiro.

Yavuze kandi ko ibyo byabaye hagati mu mwaka w’ingengo y’imari, byanatumye bahita bakorana n’izindi nzego kugira ngo hashakwe aho kimurirwa.

Ndayisaba yavuze ko barebye ku ngengo y’imari y’ingoboka amafaranga arabura, maze hiyambazwa MINECOFIN yabahaye Miliyoni 800 muri Miliyari ebyiri zari zikenewe kuri uwo mushinga. Iyo ngo ni yo mpamvu iki kimoteri cyahise kijyanwa i Nduba ndetse bigashyirwa mu bikorwa nta nyigo ikozwe.

Depite Kankera Marie Josée, yavuze ko iki kimoteri ari ikibazo gikomeye ku baturage bitewe n’uko ngo iyo imvura iguye amazi yanduye yinjira mu butaka akajya kwanduza amazi meza abaturage bavoma.

Guha amazi meza abaturiye ikimoteri cya Nduba, kwimura abagituye mu mbago zacyo ni imwe mu mizigo Umujyi wa Kigali wikoreye kugeza ubu nk’uko Ubuyobozi bwabisobanuriye Abadepite bagize Komisiyo shinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta (PAC).

Abadepite bagize PAC babwiye Umujyi wa Kigali ko mu byatumye babatumiza harimo no gusobanura ikibazo cy’abaturage bakivoma amazi avanze n’imyanda ituruka ku kimoteri cyimuriwe i Nduba.

Abadepite babajije Umujyi wa Kigali agaciro baha ubuzima bw’umuturage ku buryo hashira imyaka itanu abaturage bavuga ko babangamiwe n’imyanda ariko bakaba ntacyo bakorerwa ngo batabarwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi barimo gukora iyo bwabaga ngo gikemuke bya burundu, aho yagaragaje ko icy’ibanze cyakozwe ari kwimura abaturage kugeza kuri metero 400 uvuye ku Kimoteri, gusa ngo ubushobozi bukaba bukiri buke kuko batararangiza kubimura bose no kubaha ingurane.

Mukaruliza yagize ati “Nubwo ikimoteri cyimuwe, ikibazo ntikirarangira. Ariko ikibazo turakizi nk’umujyi wa Kigali, tukaba turimo gushakisha uburyo cyakemuka dufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, kandi umuti wacyo urambye ni uko haboneka uruganda ruhindura iriya myanda amashanyarazi, ifumbire, ndetse hari na Gaz zikoreshwa mu nganda.”

Kugeza ubu ngo hari umushoramari uri kuvugana n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, ngo akore ibyo, gusa Umujyi wa Kigali ukemera ko byatinze, kuko hari abashoramari babonetse ariko ugasanga ibikorwa benda kubyazamo iyo myanda, bizaba bihenze cyane.

Umuti urambye w’ikibazo cy’icyo kimoteri cya Nduba witezwe mu mpera z’uyu mwaka, aho Umujyi wa Kigali uteganya ko ibiganiro n’umushoramari bizaba byarangiye.

Depite Nkusi Juvenal, Umuyobozi wa PAC yabajije niba hari inyigo yaba yarakozwe ngo hamenyekane ingano y’imyanda, ati Dukurikije ingano y’imyanda ihajya, imyanda dukusanya tukayijyana hariya, ibyo bintu mutubwiye birashoboka?”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza yabwiye Abadepite ko ibyo bari kuvuga ari ibintu bishoboka, ko umushoramari uri mu biganiro na RDB yabanje gukora inyigo, akayimurkira Minisiteri y’Ibikorwaremezo akanagenera Kopi Umujyi wa Kigali, akerekana ko bishoboka.

Ku kibazo cy’amazi mabi abaturage bavoma, Mukaruliza yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abo baturage bagezweho amazi meza, dore ko ngo n’ubusanzwe ntayo bagiraga, gusa ngo WASAC yabahaye inyigo ya miliyoni 48 ngo ayo mazi meza abashe kugera ku baturage.

Mukaruliza yavuze ko bari gushaka uko bakimura abaturage basigaye baturanye n'ikimoteri cya Nduba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza