Imyaka ikomeje kwihirika ahahoze ari mu Kiyovu cy’abakene na Kimicanga hatarubakwa bigezweho

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hari ibibanza byimuwemo abantu hakaba hashize imyaka, kuri ubu bimwe byabonye abashoramari biyemeje kubakamo inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ariko ibindi byahindutse ibihuru.

Imyaka icumi irashize Umujyi wa Kigali wimuye ba kavukire hamwe n’abimukira bari batuye mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima; ni mu gihe kandi hashize imyaka itandatu abari batuye Kimicanga mu Karere ka Gasabo bahawe ingurane bakajya gutura hirya no hino mu gihugu. Igice kimwe cy’abacururizaga mu gace k’ubucuruzi kazwi ku izina rya ‘Matheus’ basabwe kwimuka kugira ngo hubakwe inzu zijyanye n’icyerekezo.

Tumwe muri utu duce twahindutse indiri y’inzererezi nk’uko abahanyura mu masaha y’ijoro babidutangarije.

Kwitonda Daniel, atuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, iyo ava cyangwa ajya ku kazi anyura Kimicanga ahimuwe abaturage.

Yagize ati “Kuhanyura mu gitondo cya kare ni ikibazo gikomeye kuko iyo utahahuriye n’inzererezi zambura abantu, uhahurira n’imbwa z’inkazi ku buryo urebye nabi zishobora ku kurya.”

Nyinawabega Francine atuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene kuba hatari inyubako abibonamo imbogamizi.

Yagize ati “Hariya niho twahoze dutuye nubwo baduhaye ingurane tukahava ariko ubona ko hashize imyaka irenga 10 hatarubakwa amazu meza bavugaga. Ikigunda gihari ubona ko kidatanga isura nziza ku Mujyi wa Kigali.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yabwiye IGIHE ko byinshi muri ibi bibanza byimuwemo abantu byatangiye kubakwa.

Yagize ati “Muri Matheus abantu bose barasenye hasigaye abantu batatu gusa. Abamaze gusenya bose bamaze kubona icyangombwa cyo kubaka ku buryo mu minsi iri imbere hazaba huzuye inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera. Kimicanga turacyashaka umushoramari kuko twifuza ko hakubakwa inyubako nini y’ubucuruzi. Hagiye haza abashoramari batandukanye bakatwizeza ko bazagaruka, turacyategereje. »

Busabizwa yakomeje avuga ko mu Kiyovu cyahoze ari icy’abakene ibibanza byose byabonye abo kubyubaka. Ati « Habanje kubakwa Hotel y’itsinda ryitwa ONOMO, hari kubakwa kandi imiturirwa ibiri ya Rura. Ku rundi ruhande hari kubakwa n’abashoramari b’Abashinwa basanzwe bafite inyubako mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri T2000, Kaminuza ya Kigali nayo ihafite ikibanza ku buryo hazaba hasigaye ibibanza nka bitatu. »

Yakomeje ahumuriza abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abawugenda ko mu myaka iri imbere ibibanza byimuwemo abantu bizaba ari urwererane rw’imiturirwa itagira uko isa.

Tugendeye ku mishinga abashoramari bateganya kuhubaka mu gihe cya vuba, umwaka wa 2050 uzasanga ahahoze ari i Kiyovu cy’abakire hari umujyi mushya uzaba ugizwe n’inyubako ziganjemo indende nk’uko bigaragara no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Uko mu Kiyovu cy'Abakene hazaba hameze muri 2050, icyerekezo kizakurikira 2020
Igishushanyombonera cy'umujyi wa Kigali
Abaturage bavuga ko kunyura muri ibi bibanza bya Kimicanga mu masaha y'ijoro ari ikibazo
Aha ni mu bibanza byabaye ibigunda ku Kimicanga
Aha ni mu Kiyovu cy'abakene ahimuwe abaturage, ubu hashyizwemo imihanda myiza ya kaburimbo
Ibibanza bimwe byo mu Kiyovu byabaye ibigunda
Imirimo yo kubaka mu bibanza bimwe byo mu Kiyovu irarimbanyije
Kimicanga ahimuwe abaturage hamaze kuba ibigunda
Mu Kiyovu cy'abakene hari ibibanza byatangiye kubakwamo amagorofa
Mu Kiyovu hatangiye kubakwa inzu zigezweho
Muri ibi bibanza bya Kimicanga, Umujyi wa kigali uteganya ko hazubakwa amagorofa

Amafoto: Niyonzima Moise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza