00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 5 irashize Kigeli atanze! Iby’ingenzi mu buzima bw’Umwami wa nyuma watwaye u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Tariki 16 Ukwakira 2016 ni bwo inkuru y’incamugongo yaturutse mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia ivuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yayoboye u Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1961. Ni mbere yo guhungira mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze mu 1992.

Uyu Mwami afite amateka ahambaye kuko ari we washyize akadomo ku mitegekere y’Ingoma ya Cyami mu Rwanda.

Yaguye ishyanga nyuma y’imyaka 56 ari mu buhungiro ndetse yari amaze igihe yingingwa ngo atahuke ariko akinangira; yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka yo kugendamo n’ibindi.

-  Amabyiruka ya Kigeli V Ndahindurwa; wimye akiri muto

Kigeli V Ndahindurwa yabonye izuba ku wa 29 Kamena 1935. Yavutse yitwa Ndahindurwa Jean Baptiste, ariko aza guhabwa izina rya Kigeli V ubwo yimikwaga nk’Umwami. Yari mwene Yuhi Musinga na Mukashema Bernadette, yavukiye i Kamembe muri Cyangugu, ubu ni i Rusizi.

Amashuri yisumbuye yayize mu Ishuri iry‘Indatwa rya Astrida (ubu ni Groupe Scolaire Officiel de Butare), nyuma akomereza i Nyangezi muri Congo, aho yarangije ajya gukora mu biro bya Adimisitarasiyo y’abakoloni i Butare, anahakora akazi k‘Ubunyamabanga.

Kigeli V Ndahindurwa ntiyigeze amenya ko ari we uzima ingoma bitewe n’ubwiru bwakoreshwaga muri uyu muhango wo kugena Umwami.

Uyu musore wari ufite imyaka 24 y’amavuko yamenye ko ari we Mwami ubwo Mutara III Rudahigwa watanze bitunguranye yarimo atabarizwa. Uyu nta muzungura yari afite kuko atabyaye.

Kuri uwo munsi, Umwiru witwa Kayumba yatangaje ko umusimbuye ari umwe mu bavandimwe be Ndahindurwa. Mbere y’uko mukuru we Rudahigwa atanga, yari yaravuze ko Ndahindurwa Jean Baptitse ariwe uzamusimbura.

-  Kigeli V Ndahindurwa mbere yo guhunga u Rwanda yararutabarije

Kigeli V Ndahindurwa yayoboye u Rwanda hagati ya 1959 na 1961. Mu 2007, yabwiye BBC uko yahunze igihugu n’uburyo Ababiligi bateje imvururu mu benegihugu.

Ati “Navuye mu Rwanda ntabishaka, nahavanywe n’Ababiligi. Nimye ku wa 28 Nyakanga 1959. Umwami Rudahigwa bamaze kumwica bari biteguye gushyiraho undi umusimbura. Ni njye wimye, ku wa 29 Nzeri 1959, nemeza Leta y’Ababiligi ko nzaba Umwami uganje ndetse mbishyiraho umukono.’’

Yasobanuye ko muri icyo gihe Ababiligi bashakaga gukuraho Ingoma ya Cyami ndetse byatumye batangira guteranya Abatutsi, Abahutu n’Abatwa.

Ati “Babashoye mu mirwano, gutwika inzu no kwicana. Nasabye Ababiligi ko nabihosha barabyanga.’’

Kigeli V wari umaze kurengwa n’ibyaberaga mu gihugu muri Kamena 1960 yavuye mu gihugu ajya i Léopoldville (Kinshasa) aho yagiye gutabaza Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Dag Hammarskjöld.

Ati “Namubwiye ko mu Rwanda bimeze nabi akwiriye gutabara kuko Ababiligi banze guhagarika intambara.’’

Mu buhamya bwe avuga ko akigenda aribwo Ababiligi bashyizeho Repubulika; bati “Kigeli ntazongera kugaruka mu gihugu.’’

Kuva icyo gihe, Kigeli V yahise acibwa mu Rwanda ndetse ubwo yashakaga kugaruka yumvise radio zivuga ko haciwe iteka ko atazongera kugikandagiramo.

Ati “Intego yabo yari ugukuraho Ubwami bagashyiraho Repubulika. Ni igitekerezo bagize Mutara amaze gutanga; bari bateguye undi bagomba gushyiraho. Ntabwo bari biteguye gushyiraho undi Mwami.’’

Mu kiganiro n’ikinyamakuru PoplmpressKA mu 2016, Kigeli yakibwiye uko yagowe no kujya gutanga amakuru.

Yagize ati “Nasabye Guverineri abanza kwanga kumpa pasiporo ndetse biraruhanya, nyuma aranyemerera ati genda, nsanga n’indege igiye guhaguruka. Nari ngiye kubabwira ibibazo by’Ababiligi ko bimaze kurenga. Mu cyumweru kimwe ngiye gusubira iwacu, Radiyo Rwanda iravuga ngo Kigeli ntashobora kugaruka mu Rwanda.”

Yavuze ko amaze no kurira indege, ababiligi bohereje abasirikare bo kumutangira ngo bamugarure ariko umupilote arabyanga.

Ati “Ngeze no ku ndege, Guverineri yohereje abakomando b’ababiligi barayigota ngo nimvemo, pilote aranga, arababwira ngo niba banshaka baze kumfatira Kinshasa.”

Kigeli V wumvise iyo nkuru ari muri Kinshasa yahavuye ajya Tanzania, akomereza i Nairobi na Uganda.

Akigera mu buhungiro, yakomeje kwandikira Loni ayimenyesha ikibazo kiri mu gihugu, bituma tariki 20 Ukuboza 1960, itora imyanzuro irimo n’uwo gusubika amatora ya kamarampaka yo mu ntangiriro za 1961, inategeka ko Kigeli yemererwa kugaruka mu gihugu.

Nyuma yo kumva iyo myanzuro, amashyaka yari ashyigikiwe n’Abahutu, Parmehutu na Aprosoma yateguye inama idasanzwe tariki 28 Mutarama 1961, ihuriza hamwe abayobozi bo muri za komine bari baherutse gutorwa.

Iyo nama yabereye i Gitarama yakuyeho ubwami ibusimbuza Repubulika, ingoma Kalinga isimbuzwa ibendera mu cyiswe ‘Coup d’Etat’ y’i Gitarama.

U Rwanda rwahindutse Repubulika mu 1961, Dominique Mbonyumutwa, aba Perezida wa mbere. Rwaje kubona ubwigenge bwuzuye mu 1962, Gregoire Kayibanda aba Umukuru w’Igihugu cyigenga.

-  Uko Kigeli V yageze mu mahanga ya kure n’icyo yifuzaga ngo atahuke

Kubera ibibazo by’umutekano muke wari i Nairobi kubera ubwumvikane bwa Leta yariho n’iya Moi, Kigeli V yahisemo kujya muri Loni agamije kwerekana ibibazo bihari; icyo gihe yafashijwe kujya muri Amerika.

Kigeli V nk’uwaharaniye ko Abanyarwanda babana mu mahoro na nyuma yo kubibwamo urwango n’Ababiligi yifuzaga ko aramutse atashye mu Rwanda, rwarushaho kuganzamo amahoro.

Ati “Nifuzaga ko Abanyarwanda baba mu mahoro, ntawe ubatoteza. Ni cyo nasaba Abanyarwanda ko babaho nk’uko ba sogokuru bariho bataracibwamo ibice.’’

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuze ko atavunda ngo atahuke yice amategeko y’igihugu.

Ati “Ndi Umunyarwanda, ndi uw’i Rwanda. Nkoresha pasiporo y’impunzi, sinasabye iy’u Rwanda kuko iyo mfite irampagije.’’

Mu myaka 14 ishize, Kigeli V yavuze ko aramutse atahutse yifuza “amahoro aganje mu Rwanda.’’

-  Kigeli V yatangiye ishyanga, atabarizwa i Nyanza

Kigeli V Ndahindurwa yatanze ku wa 16 Ukwakira 2016; yaguye muri Oakton muri Leta ya Virginia azize uburwayi bw’izabukuru. Ni umwami ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari muri bake bimye bakiri bato, akajya ku ngoma ku bwa burembe kuko Abakoloni b’Ababiligi batashakaga ko u Rwanda rugira undi mwami nyuma y’umuvandimwe we Mutara III Rudahigwa wari umaze guterwa urushinge agatangira i Bujumbura.

Ni we mwami wa mbere watanze, maze agakurikizwa induru, u Rwanda n’Abanyarwanda bari bazwiho kugira ibanga bakiha amenyo y’abasetsi iyo mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nibura hejuru y’icya kabiri cy’ubuzima bwe, yakimaze mu buhungiro hanze y’u Rwanda, ibintu bitigeze bibaho ku bandi bami bose.

Yimitswe Ababiligi batamushaka, bamuhigira ko bazamwica, umunsi atanga nabwo umugogo we wamaze amezi atatu mu manza, haburanwa aho agomba gutabarizwa.

Uyu mwami yamaze imyaka 55 mu buhungiro, yabanaga n’uwahoze ari umukarani we, Boniface Benzinge.

Kigeli V Ndahindurwa watanze afite imyaka 80 [ubu aba yujuje 85] yatabarijwe i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017, mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero wa mukuru we Mutara III Rudahigwa.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017

Iyi foto ya Kigeli yafashwe tariki 17 Ugushyingo 1959
Kigeli Ndahindurwa (hagati) ubwo yaganiraga n'umuvugabutumwa Billy Graham (iburyo) wari wamusuye mu 1960
Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma Ababiligi batabishaka ndetse biza no gutuma ahunga igihugu
Umubiligi General Janssens yifotozanya n'Umwami Kigeli mu Ugushyingo 1959
Umwami Kigeli V ashagawe n'abarinzi ndetse n'abaturage mu 1959
Umwami Kigeli V yamaze imyaka 56 mu buhungiro ari naho yatangiye mu 2016
Umwami Kigeli V mu 1994 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Bimwe mu by'ingenzi byaranze ubuzima bwa Kigeli V Ndahindurwa
Kigeli V yatabarijwe i Mwima hafi ya mukuru we Mutara III Rudahigwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .