Imyaka 24 ishize hataramenyekana irengero ry’imibiri y’Abatutsi biciwe muri ESO-Butare

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Abatuye n’abakomoka mu yahoze ari Butare barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ahari ishuri ry’aba sous-officiers i Butare, hari hazwi nka ESO-Butare hiciwe abatutsi benshi ariko hashize imyaka 24 imibiri yabo itaraboneka.

Ahahoze ESO-Butare kuri ubu hakorera Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC South.

Ubwo iryo shuri ryibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi abatuye n’abakomoka mu yahoze ari Butare, bongeye gusaba ko inzego z’ubuyobozi zabafasha gukora iperereza hakaboneka imibiri y’Abatutsi biciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya gisirikari.

Ndahimana Jean Damascène, umukozi wa komisiyo yo kurwanya Jenoside mu Turere twa Huye na Gisagara, yavuze ko hakwiye gushyirwa ingufu mu gushakisha aho iyo mibiri yashyizwe.

Yagize ati “Abatanga ubuhamya benshi bavuga ko muri ESO-Butare hazanwe abatutsi baturutse kuri Su-perefegitura n’ahandi bakazanwa muri ESO kuhicirwa. Abatanga ubuhamya rero bakavuga hashobora kuba hari ibyobo kuko abajyanwagamo ntabwo babonaga babasohora, bikaba bikekwa ko hafi hano mu mashyamba haba hari ibyobo bajugunywemo”.

Gasana Ildephonse, umwe mu barokokeye Jenoside muri Butare, avuga ko hari Abatutsi benshi bajyanywe muri ESO-Butare kuhicirwa ariko kugeza ubu hakibazwa aho bashyizwe.

Ati “Biragoye ariko turasaba ubuyobozi bwa IPRC buzabigerageza, niba bishoboka tuzamenye abantu babaga muri iki kigo, ariko hari abantu bamwe dushobora kunyuraho, hari abayoboraga ingabo muri iki gice, hari n’abagiye bamenyekana barafungwa, hari abari abanyeshuri hano, abo nibo barimbuye Abatutsi muri iyi Butare. Hari bamwe mu miryango yabuze abantu bayo baguye hano, turifuza ko ubuyobozi bw’iki kigo, bwafatanya na bo ndetse na Ibuka n’izindi nzego, tugashakisha abo baguye hano aho bari.”

Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr Twabagira Barnabé, avuga ko mu myaka itandatu bamaze bahakorera n’ishuri nta mubiri n’umwe barabona ariko bazakomeza gushakisha.

Ati “Iki kigo tukimazemo imyaka myinshi, turazenguruka dushakisha ariko nta hantu turabona icyobo bikekwako baba barajugunywemo, twe icyo dukora ni ugukomeza gushakisha”.

Dr Twabagira yasabye ko uwaba ufite amakuru ku bwicanyi bwabereye muri ESO ko yayatanga kuko ari yo ashobora gutuma bamenya ukuri ku bahiciwe n’aho imibiri yabo yashyizwe.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr Twabagira Barnabé, yunamira abishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Hasabwe ko hakongerwa ingufu mu gushakisha imibiri y'abatutsi biciwe mu cyari ESO Butare
Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr Twabagira Barnabé
Bageze ku rwibutso rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bunamiye imibiri iharuhukiye
Abitabiriye Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri IPRC South bakoze urugendo rwo kwibuka
Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari ESO Butare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza